Inzira yonyine isigaye iri hejuru kandi nta kintu cyatwitambika-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo u Rwanda rwiyubatse ruvuye hasi cyane kubera amateka mabi rwa nyuzemo, Abanyarwanda bahitamo gutera imbere badasubira inyuma, bagakora ibikwiye uko byaba bikomeye kose.

Ni ubutumwa yatangiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka wa 2023 byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni ibirori byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw'itangazamakuru RBA, Cléophas Barore.Ibi birori kandi byitabiriwe na Ron Adam wigeze kuba Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, kuri ubu akaba ari inshuti y’Igihugu.

Perezida Kagame ahereye ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo,yakomoje ku buryo rwiyubatse mu myaka hafi 30 ishize ruhereye ku busa, uyu munsi rukaba ruri mu bihugu bitanga urugero rwiza rw’uko kwiyubaka utangiriye ku busa bishoboka.  

Yagize ati: “Kubera amateka yacu, igihe twatangiraga kubaka iki gihugu, aho twatangiriye hari hasi cyane ku buryo nta handi hasi ho kujya twari dusigaranye.  Igisubizo ni uko uyu munsi, inzira yonyine isigaye iri hejuru kandi nta kintu gishobora kutwitambika.”

Iterambere ry'u Rwanda mu mibare

U Rwanda rurateganya kuzaba igihugu cyateye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050, binyuze muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST) ishyigikiwe n’izindi gahunda zigamije kugera ku ntego za Loni z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bitavuye mu kirere, agira ati: “Ibi ntabwo bishobora kwikora. Ni umusaruro w’amahitamo twafashe, ukwiyemeza kwacu ndetse n’imyumvire y’uko twizera ko tuzakora ibikwiriye byose uko byaba bikomeye kose.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byabashije kwiyubaka mu nzego zitandukanye z’ubukungu nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri make, imibare igaragaza ko ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro nyinshi mu myaka hafi 30 ishize.

Kuri ubu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyari 5,030.1Frw, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 265.3Frw ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022/2023.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,956.1Frw, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 652.1Frw, bingana na 13% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,225.1Frw bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.