Kiyovu Sports yatandukanye na Rutahizamu w'umurusiya ariko ihindura imvugo 

Rutahizamu w'umurusiya Vlasilav Klomishin wari waraguzwe n'ikipe ya Kiyovu Sport yizeweho kuza gusenyagura ikiswe OTAN muri shampiyona y'u Rwanda,basanze baramwibeshyeho bahindura imvugo ko yari yaraje mu igeragezwa bamwereka umuryango usubira iwabo mu Burusiya kwa Vladimir  Putin.

Uyu rutahizamu w’imyaka 27, yageze mu Rwanda tariki ya 2 Nzeri 2022 aje gukinira Kiyovu Sports FC aho yari aturutse mu ikipe yitwa FK Armavir yo muri Shampiyona yo mu Burusiya.

Gusa nyuma y'amezi hafi atatu umusaruro bari bamwitezeho ntiyawutanze none bahisemo kumusezerera.Gusa bahinduye imvugo, bavuga ko yari yaraje mu igeragezwa kandi bari baramuguze nka rutahizamu wari uje gusimbura umugande Okwi wari wabateye uw'inyuma akagenda ubutagaruka.

Ikipe ya Kiyovu Sports FC ibinyujije mu itangazo riri kuri twitter yayo yagize iti"Turashimira cyane Vlasilav Klomishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igerageza, tukaba tumwifurije amahirwe masa ahandi yerekeje".

Icyo gihe agera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe,yakiriwe n'umurundo w'abakunzi n'abafana ba Kiyovu Sports 

Uyu murusiya yageze mu Rwanda aje gukinira iyi kipe, akimara kuyigeramo ntabwo ibyo bari bamwitezeho yabitanze ahubwo intebe y'abasimbura yari yarayigaruriye.Ibyo byose rero n'umurundo w'amafaranga bamutakajeho ataramenyekana dore ko kumenya ukuri kw'amafaranga amakipe yo mu Rwanda aba yarahaye abakinnyi bigoranye,bahisemo kumwereka umuryango usohoka mu ikipe ariko babyita ko yari mu igeragezwa kandi ukuri kwari guhari ari uko yaguzwe aje guhangamura amakipe yari yarigize kagarara.

Si umurusiya Kiyovu Sports yatandukanye nawe gusa,ahubwo yatandukanye na Bassirou Ndiaye ariko we yagiye gukora igerageza ku mugabane w'i Burayi ariko ikipe agiyemo ntiyatangajwe.