Ku barokotse bari muri twe tubabereyemo umwenda-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,babaye intwari mu myaka 30 ishize,abashimira ubutwari bwabo bagize muri gahunda y'umwe n'ubwiyunge.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baje kwifatanya n'u Rwanda gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye abaje kwifatanya n'u Rwanda ariko by'umwihariko ashimira inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyubaka.

Ati “Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Umukuru w'igihugu yavuze Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ubutwari nyuma yo gusabwa gukora ibikomeye bakababarira ababiciye,bityo abashimira ubwo butwari bwanatumye gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge ishoboka.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Perezida Kagame kandi yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia,aho yanatanze urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda kandi icyo akaba yari akiri muto.

Yakomeje agira ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo.Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”