#Kwibuka30/Bugesera: Abafite amakuru y'ahajugujywe imibiri y'Abatutsi bongeye kwibutswa kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro

Ubuyobozi bwa karere ka Bugesera bwasabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gutanga amakuru ndetse no kugaragaza ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro kuko bifasha abiciwe ababo kuruhuka mu mutima no kugira icyizere ko bashyinguwe mu cyubahiro gikwiye.

Ibi babisabwe n'umuyobozi wa karere ka Bugesera Mutabazi Richard, ubwo hatangizwaga icyumweru cyicyunamo kuri uyu wa 7 Mata 2024 n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Nyamata kitabirwa n'abayobozi, inzego z’umutekano, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaturage b’aka Karere.

Hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo aharuhukiyemo abarenga ibihumbi 45 bashyinguye muri uru rwibutso.

Mutabazi Richard, umuyobozi wa karere ka Bugesera yongeye gukangurira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite amakuru y'aho bashyize imibiri,kuyigaragaza bakerekana aho iri igashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo ubumwe n'ubwiyunge bubashe kugerwaho binafashe ababuze ababo kumva batuje.

Yagize ati:"Turaboneraho no kongera gusaba ababa bagifite amakuru y'aho abantu bishwe bajugunywe kugira imbaraga zo kuyatanga. Kuba tukibona imibiri nyuma y'imyaka 30 Jenoside ihagaritswe ni ihurizo, ni ikitwereka ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa ku buryo buha agaciro abantu bacu kandi abantu bishwe kumanywa."

"Turakangurira rero uwaba afite amakuru wese kuyatanga akagira ubutwari bwite bwo kuyatanga kuko kimwe mu biruhura abantu babuze ababo byibuze ari ukubona babashyingura."

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomera kuko kubaho bigishoboka ko nta bapfira gushira.

Ati: “ Twakiriye ubuzima, turashimira ibyo Leta y’Ubumwe yakoze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twashyizwe mu maboko meza.”

Yakomeje agira ati: “ Kwibuka ni umwanya twicarana tukagaruka ku mateka, tugahabwa ubuhamya kugira ngo n’abato babyiruka na bo babyumve.”

Ni kunshuro ya 30 u Rwanda n'lsi bafatanya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.