Ngoma: Abagore ntibaragira uburenganzira busesuye ku musaruro ukomoka ku buhinzi

Bamwe bagore bo mu Murenge wa Mugesera,bavuga ko hari ubwo batungurwa no kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi bw'ibihingwa bitandukanye bahinga mu miryango yabo, Umuryango utegamiye kuri Leta, ariko ufasha binyuze mu mpuzamiryango  Profemmes-Twese hamwe wagaragaje bamwe mu bagore batarasobanukirwa amategeko abagenga mu gusangira amakuru ku mutungo.

Mu gutangiza  ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Ngoma nyuma y'umuganda usoza ukwezi k'ukugushyingo, kuri uyu wa Gatandatu bamwe  mu bagore bo mu Murenge wa Mugesera bagaragaje ko batagira uruhare rusesuye mu gufata imyanzuro ku musaruro  w'ibikomoka k'ubuhinzi mu miryango yabo. 

Ubusanzwe abagize umuryango babeshwaho  ni uko bagira icyo bakora kugirango babeho kandi neza mu miryango, icyakora hari ababeshwaho n'ubuhinzi , aho abagize umuryango barimo  umugore n'umugabo bakwiye kugira uruhare mu buhinzi bwa buri munsi no kugena icyo uwo musaruro wakoreshwa.

Icyakora bamwe mu bagore bo mu Murenge Mugesera  mu Karere ka Ngoma ,babwiye Realrwanda.rw ko  usanga Abagabo  bagira uruhare mu igenamigambi ry'ubuhinzi bwabo mu miryango ndetse  bagafata iya mbere mu kugena ibihingwa bihingwa cyangwa ,ibikwiye kujyanwa ku isoko.

Uwitwa Ishimwe Sandrine wo mu Mudugudu wa Ntarama mu  Kagari ka Nyange muri uyu Murenge wa Mugesera yagize ati:"Umugabo araza akakubwira ari Inanasi zirimo kandi dukeneye amafaranga waretse tukazicuruza cyangwa akaza akakubwira ngo nagiye mu murima nzisangamo mpura n'umushoramari ndazimuha. Ni uko aribo badutekerereza".

Ku ruhande rw'abagabo ,Nzeyimana Jean Marie Vianney ngo mu bihingwa bakunze gusarura iwe mu rugo aragaragaza icyo yakwihurita gufatamo icyemezo ariko hakumvikana cyane ibitanga amafara kurusha ibindi. 

Ati:Icyo nagurisha ni ibigori. Imyumbari ntwabo tuba dufite myinshi. Imyumbati itunga urugo ibigori tukabivanamo amafaranga yo kwishyurira abana ku ishuri".

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga  ko abagize umuryango bakwiye gufatanya ubuhinzi mu buryo bungana  kuko ngo iyo bidakozwe bitera amakimbirane.

 Ati:"Umugabo n'umugore bashobora gufatanya ubuhinzi ariko byagera kukugeza umusaruro ku isoko umugore agakumirwa. Ntabwo tubishima. Nibyo dukangurira abaturage. Bagomba guhinga babanje gukora igenamigambi rihuriweho, bagahinga bagafatanya n'abana b'abakobwa n'abahungu bose  bagafatanya. Byagera no ku musaruro umugore akamenya amakuru , bagapangira hamwe icyavuye muri wa musaruro wabo”.

Imiryango itari iya Leta igaragaza ko abagore cyangwa abakobwa batarasobanukirwa ni uko bafite uburenganzira ku mutungo w'umuryango. gusa ngo ni ugukomeza kubasobanurira no kubafasha kumenya uburengenzira bwabo. Uwimana Olive ni Umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubutegetsi y'Impuzamiryango  wa Profemmes-Twese Hamwe. 

Ati:"Ntabwo umugore arasobanukirwa ko afite uburenganzira ku mitungo ku buryo bungana n'umugabo cyane cyane iyo bafitanye amasezerano iyo bashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko.  Uruhare rwacu nka Profemmes-Twese hamwe, nkuko tubifite mu nshingano ni ugukomeza kubasobanurira uburenganzira bwabo tubigisha amategeko meza ariho muri iki Gihugu abahesha ubwo burenganzira bwa muntu kandi tubereka n'inyungu zo gusangira uburyo bungana umutungo kugirango umuryango urusheho gutera imbere".

Ibi kandi  ngo biri mu gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye mu bikorwa by'abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi,imiryango itari iya Leta , ariko ifasha Leta ,ikomeza kugaragaza ko hakiri abagabo bacyumva ko ari bo bayobozi b'urugo bikajyana no gusahura umutungo mu kwukoresha ibyo bishakiye.