Rwanda: Abatazahinga ubutaka bwagenewe guhingwa muri iki gihembwe bazahanwa

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2024 B, ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwa, bitaba ibyo ba nyirabwo bagashyirirwaho ibihano.

Gahunda yo guhinga ubutaka bwose bwari bugenewe guhingwa, yatangiye mu gihembwe cy’ihinga 2024 A, ahabonetse ubutaka bushya bwahinzwe bungana na hegitari 12,000,000.

Ibi ngo byatanze umusaruro ukomeye kuko habonetse umusaruro w’ibigori urenga Toni 650,000 ari na wo ukenerwa mu Gihugu mu gihe cy’umwaka wose.

Nyamara ngo hari izindi hegitari zabaruwe zasigaye ba nyirabwo bakijijisha ko bafite ibindi babukoresha, kandi atari ukuri.

KigaliToday dukesha iyi nkuru ,ivuga Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko iki gihembwe cy’ihinga 2024 B, abafite ubwo butaka batazagirirwa impuhwe, ahubwo bazashyirirwaho amande kuko guhinga ubuso bunini byatanze umusaruro ukomeye mu kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Tuzi ko hari ubundi butaka bwasigaye, hari ubwo ubona bakujijisha, ukamuhamagara ati hano nzahatera ibiti, agashyiramo avoka imwe mu gitondo kugira ngo abe ayobya uburari, ariko noneho tugiye kuvuga ngo nta mpuhwe (Zero Tolerance). Umuntu utakoresheje ubutaka noneho dushyiremo n’amande kugira ngo bumve ko ibintu bikomeye.”

Avuga ko ibi nibishyirwamo imbaraga hakiyongera ubutaka bugomba kuboneka mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, igihe bazaba batangiye kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro, urugamba rw’ibiryo ruzatsindwa.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko nibura iki gihembwe cy’ihinga hakenewe ubutaka bushya hegitari 20,000 butahingwaga mbere, hakazaniyongeraho ubwakoreshwaga nk’inzuri na bwo bugomba guhingwa kuri 70%.

Icyakora biteganijwe ibyo bihano bishobora kuba cyangwa bizashyirwaho n’inama njyanama z’uturere.

Gusa mu mabwiriza aheruka gushyirwaho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mwaka wa 2023, ni uko udashoboye gukoresha ubutaka azajya asabwa kubwatira ushoboye kubukoresha.