Uturere umunani mu gihugu twabonye abayobozi bashya bahabwa ikaze mu ntebe z’abayobozi b’uturere [AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza,uturere umunani mu gihugu twazindukiye mu matora yo kuzuza imyanya ibura muri njyanama z’utwo turere,abagombaga gutora bari abagize inama Njyanama z'imirenge, Abahagarariye ibyiciro byihariye ku karere (CNF, CNJ, NCPD) na biro biro ya PSF.

Amatora yabaye mu turere twa Burera,Karongi,Rubavu,Nyamasheke ,Rutsiro,Gakenke na Musanze twaburaga abayobozi b’uturere,uturere twa Rwamagana,Musanze na Rutsiro twaburaga abayobozi b’uturere bungirije.

Mu ntara y’Uburengerazuba,amatora yo kuzuza imyanya itari ifite abayobozi yarangiye Mulindwa Prosper yatorewe umwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.Valentine Mukase atorerwa umwanya w’umuyobozi w’akarere ka Karongi,naho muri aka karere Umuhoza Pascasie atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza nyuma y’uko yari yiyamamaje kuri uyu mwanya ari umukandida rukumbi.Mupenzi Narcisse ni we kandi watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke ku bwiganze bw’amajwi 275 akaba yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umwihariko ku karere ka Rutsiro katoye komite nyobozi yose bitewe n’uko yari iriho iheruka guseswa,Kayitesi Dative yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro n'amajwi 180, Uwizeyimana Emmanuel we atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu n'amajwi 153 naho Madamu Umuganwa Marie Chantal  ni we utorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage ku majwi 126.

Mu ntara y’Amajyaruguru,mu karere Burera,Soline Mukamana yatorewe kuba umuyobozi w’akarere akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero ndetse yanabaye ushinzwe imiyoborere muri ako karere.Vestine Mukandayisenga atorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke.Ni mu gihe Nsengimana Claudien atorerwa kuyobora akarere ka Musanze yungirizwa na Uwanyirigira Clarisse ku mwanya wa visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Theobald KAYIRANGA atorerwa kuba Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage.

Mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Rwamagana, Kagabo Richards Rwamunono niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba asimbuye Nyirabihogo Jeanne D’Arc  weguye mu minsi yashize nyuma kugaragara muri dosiye y’umunyemari Dubai. Kagabo Richards Rwamunono yari asanzwe ari umujyanama wa Guverineri mu ntara y’Iburasirazuba umwanya yari amazeho igihe kinini.

Kuri ubu Komite Nyobozi y’Akarere igizwe na Mbonyumuvunyi Radjab,Kagabo Richards Rwamunono na Umutoni Jeanne.

Mulindwa Prosper yatorewe umwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Mupenzi Narcisse yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke

Valentine Mukase atorerwa umwanya w’umuyobozi w’akarere ka Karongi

Umuhoza Pascasie yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije w'akarere ka Karongi Ushinzwe Imibereho myiza

Kayitesi Dative atorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro

Uwizeyimana Emmanuel yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu

Umuganwa Marie Chantal ni we utorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage

Vestine Mukandayisenga yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke

Soline Mukamana yatorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Burera

NSENGIMANA Claudien niwe watorewe kuba Umuyobozi w' Akarere ka Musanze

Clarisse UWANYIRIGIRA yatorewe kuba Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu

Theobald KAYIRANGA yatorewe kuba Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage.

Kagabo Richards Rwamunono niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu