Abahagarariye Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, bangiwe kwitabira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kuko Mehdi Taj uriyobora yahoze mu Mutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC).
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ni bwo abanyamuryango ba FIFA baza guhurira muri mu Mujyi wa Vancouver muri Canada mu Nteko Rusange igiye guterana ku nshuro ya 76,mu rwego rwo gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Amerika, ifatanyije na Mexique na Cananda.
Muri iyi nteko rusange,Iran yagombaga guhagararirwa na Perezida w’Ishyirahamwe, Mehdi Taj; Umunyamabanga Mukuru, Hedayat Mombeni; ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wungirije Hamed Momeni.Aba bose bari bafite visa zibemerera kwinjira muri Canada, ariko bageze ku kibuga cy’indege bangirwa kwinjira ndetse barananizwa, kugeza bafashe icyemezo cyo gufata indege ibasubiza iwabo banyuze muri Turikiya.
Ibi byemezwa n'Itangazo ryashyizwe hanze na Iran aho rigira riti “Abari bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA basubiye muri Turikiya nyuma yo gufatwa nabi ku kibuga cy’indege n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka. Aba bafashe nabi umwe mu banyacyubahiro bacu wari ushinzwe umutekano.”
Ku rundi ruhande,iri tanganzo ryakurikiwe n’irya Leta ya Canada rivuga ko nta muntu wo mu Mutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran IRGC, wemerewe kwinjira muri icyo gihugu.
Yagize iti “Ntabwo twavuga ku byabaye ku muntu ku giti cye, mu rwego rwo gukurikiza amategeko. Leta yabishyizeho umucyo kandi kenshi ko abari muri IRGC batemerewe kwinjira muri Canada ndetse nta mwanya bagomba guhabwa mu gihugu cyacu.”
Leta ya Canada ikomeza igira iti “Twafashe umwanzuro wo kubakumira kandi kandi bizahoraho, mu rwego rwo kurindira umutekano Abanya-Canada, no kubungabunga imikorere myiza y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.”
Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Anita Anand, yavuze ko uko abyumva, abayobozi b’umupira w’amaguru bo muri Iran babujijwe kwinjira muri Canada, ariko yongeraho ko ibyo byabaye bitari byateganyijwe.
Anand yavuze asa n'uwerekezaga kuri Minisitiri w'Abinjira n'Abasohoka Lena Diab ati"Si njye ubwanjye ubikurikirana, ariko uko mbizi ni uko uburenganzira bari bahawe bwo kwinjira bwakuweho. Byabaye mu buryo butari bugambiriwe, ariko reka Minisitiri ubishinzwe abe ari we ubisobanura neza,".
Biteganijwe ko igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran nkiyizakitabira, iri mu Itsinda G ihuriyemo na Misiri,Nouvelle-Zélande n'u Bubiligi na.
English
Kinyarwanda


