Mu isi y’iki gihe ya dijitali, biroroshye cyane gutuza umwana umuha telefoni cyangwa umushyiriraho amashusho y’abana kuri televiziyo.
Ariko se, wigeze utekereza ku bibera mu bwonko bw’umwana iyo amara amasaha menshi kuri telefoni cyangwa kuri televiziyo?
Gukoresha cyane ibyuma bifite ecran (telefoni cyangwa televiziyo) bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’umwana binyuze mu mikorere ya kamere n’iy’ibidukikije.
Mu myaka ya mbere (0–5), ubwonko bw’umwana bukura vuba cyane, kandi bukenera ibimukangura biva mu buzima busanzwe kugira ngo bushobore gukora imiyoboro y’udutsi tw’ubwonko (neuron). Ubu usanga ababyeyi benshi bavuga ko abana babo batinda kuvuga ko ari ibintu byabaye ibisanzwe.
Ubwonko bw’umwana muto bukura cyane binyuze mu gukorana n’abandi imbonankubone no mu mikino ikorwa n’amaboko. Imikurire y’ubwonko: Abana bakinisha ibintu bifatika (nk’ibipupe cyangwa imodoka) biga gukemura ibibazo kurusha abareba amashusho gusa. Ururimi n’itumanaho: Umwana yiga kuvuga areba umubyeyi kandi akamwitabira.Ecran itanga itumanaho riturutse ku ruhande rumwe, ridafasha umwana kwiga ururimi neza.

Ubuzima bw’amaso n’umubiri, Abana bamara igihe kinini imbere ya ecran bashobora kugira ibibazo byo kutabona neza (myopia) no kubyibuha kubera kubura imyitozo. Kudasinzira neza: Urumuri rwa telefoni (blue light) rubuza umusemburo utera ibitotsi gukora neza, bigatuma abana bataryama neza. Uburakari n’imyitwarire mibi: Ubushakashatsi bwerekana ko abana bakoresha cyane ecran babura kwihangana, bakarakara cyane iyo bayibambuwe, kandi bagatakaza ubushobozi bwo kwibanda ku kintu kimwe.Amashusho magufi nka YouTube Shorts atuma ubwonko bumenyera ibintu byihuta cyane.
Uburyo bwo kurinda umwana:
Irinde gukoresha telefoni cyangwa televiziyo mu gihe cyo kurya cyangwa mu cyumba cyo kuraramo. Umubyeyi abe icyitegererezo cyiza: niba uyikoresha igihe cyose imbere ye, nawe azabigana ushyire telefoni ku ruhande igihe umuganiriza. Koresha ikoranabuhanga nka Google Family Link kugena igihe telefoni izifungira. Shaka ibindi bikorwa, muhe ibitabo by’inkuru, ibikoresho byo gushushanya, cyangwa imikino yo hanze kugira ngo atumva irungu. Intego si ukubuza abana ikoranabuhanga burundu, ahubwo ni ukubigisha kurikoresha mu rugero.
Imiryango mpuzamahanga y’ubuzima nka WHO (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima) na American Academy of Pediatrics yashyizeho amabwiriza agena igihe abana bagomba kumara kuri ecran hakurikijwe imyaka yabo.

Igihe cyemewe ku bana:
1. Munsi y’amezi 18 (umwaka 1 n’igice)
Igihe: iminota 0 (ntibikwiye na gato)
2. Amezi 18–24 (umwaka 1.5–2)
Igihe: gito cyane (munsi y’iminota 30)
Ibisabwa: niba umwana areba, abe ari ibintu byigisha kandi umubyeyi abe ari kumwe na we amusobanurira
3. Imyaka 2–5
Igihe: ntikirenze isaha 1 ku munsi
Hitamo ibiganiro byigisha (imibare, amabara, imyitwarire myiza) kandi ugenzure ibyo areba
4. Imyaka 6–12 (abiga amashuri abanza)
Igihe: isaha 1 kugeza ku masaha 1.5 ku munsi
Icy’ingenzi: kubishyira mu rugero (balance)
Reba neza ko ecran itabangamira:
Igihe cyo gusinzira (amasaha 9–11)
Igihe cyo gukora imyitozo cyangwa gukina hanze (nibura isaha 1)
Igihe cyo kwiga no kuganira mu muryango
Icyitonderwa:
Ababyeyi bagomba gukurikirana imbuga nkoranyambaga abana bakoresha, kuzimya ibikoresho byose nibura isaha 1 mbere yo kuryama, no kutinjiza telefoni mu cyumba cyo kuraramo n’ijoro.

English
Kinyarwanda



NDEKEZI Jean Melane