Rulindo:Abiga muri G.S Kiruri na IBB TSS biyemeje kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside 

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri abanza n'ayisumbu bya G.S Kiruri, na IBB TSS biyemeje ko nyuma yo gusobanurirwa Amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda, bagiye kurwanya buri kintu cyose cyazana Ingengabiterekezo ya Jenoside.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Mu bigo by’amashuri abanza n'ayisumbuye bya G.S Kiruro na IBB TSS biherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo,kuri uyu Gatatu tariki 4 Kamena 2025 bakoze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rw'abanyeshuri ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya rwivuye inyuma abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.Abaganiriye n'umunyamakuru wa Realrwanda.rw,bahamya ko bagiye guhagurukira buri umwe ufite Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya buri wese wagarura amacakubiri.

Giraso era palphete ati “Njye nari ntaravuka ariko nyuma yo kubwirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, njye na bagenzi banjye tugomba gufatanya tukarwanya buri wese washaka kugarura amacakubiri mu Rwanda.”.

Kwikiriza wirisoni nawe yagize ati “Nyuma yo gusobanurirwa amateka,tugomba kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kugira ngo hato tutazisanga twasubiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Aba banyeshuri bibukijwe ko bakwiye kwirinda amagambo yose yumvikanamo Ingengabitekerezo ya Jenoside no kureka kuvuga amagambo yose yakomeretse akanasesereza Abarokotse Jenoside.

Hakizimana Aloys Perezida wa Ibuka mu murenge wa Base wari witabiriye iki gikorwa yasabye urubyiruko rwiga muri G S Kiruri na IBB TSS kugendera kure ivangura n’urwango kuko nibyo bihembera ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati:”Mwirinde kuvuga ngo uyu ni mugufi ndamusumba cyangwa arabyibushye ,oya twese twaremwe n’Imana kandi twese iradukunda,na mwe rero mukundane kandi mushyire hamwe mufashanye mu masomo muzatsinda ”.

Sebantu Gatore, umuyobozi w’ikigo cya IBB TSS yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, amashuri abitegura mu rwego rwo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside.

Yagize ati “Muri G.S Kiruri na IBB TSS turi kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi,twunamira,tuzirikana Kandi tugaha icyubahiro abacu bishwe bazira uko baremwe ,nk’amashuri twigisha abana bacu ingaruka mbi za Jenoside tubakangurira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ducana urumuri rw’ikizere”.

Umuyobozi w'umurenge wa Base Uwiringiye Placide,yabwiye abanyeshuri ko bari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biruhuko kandi ko zifashishwa n'abahakana bakanapfobya Jennoside yakorewe Abatutsi,maze abasaba kuzajya basubiza abantu nk'abo, bakababwira ukuri ku mateka y'uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa kandi ko Jenocide itazongera kuba ukundi.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure/RealRwanda.rw