Aba bapfobya aya mateka mubasubize mwibatinya bidukanga-Dr Bizimana 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye buri munyarwanda guhangana n'ahakana bakanpfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo bitwaje ko bakomeye bagashaka kugoreka ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye Abatutsi basaga miliyoni bicwa bazira uko bavutse.

Ni bimwe mu byo yagarutse ubwo mu karere ka Bugesera ku Rwibutso rw’ako rw'a Ntarama kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mata 2024 hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyahujwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 120 yabonetse muri imwe mu Mirenge igize aka karere irimo Musenyi, Nyamata, Mwogo na Ntarama.

Umuyobozi wa karere ka Bugesera Mutabazi Richard yihanganiahije ndetse anahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abashimira umusanzu wabo muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati:"Abarokotse turabashimira kuko bahisemo guhobera ubuzima guhangana n'ibibazo basigiwe na Jenoside, kubabarira ababiciye, by'umwihariko ku musanzu batanga mu iterambere ry'Akarere."

Meya Mutabazi yasabye ubufatanye bw'uwaba agifite amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside kugira ubutwari akayatanga kugira ngo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro aho kugira ngo bajye babonwa ari uko habaye ibikorwa bitandukanye.

Kaboyi Benoit, wavuze mu izina ry'uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzirikana ibyiza by’ababo bishwe urw’agashinyaguro. 

Ati:"Tugire umwanya wo kuzirikana ibyiza byabarangaga."

Yakomeje avuga ko bashimira Inkotanyi z’abarokoye muri Jenoside, ku isonga Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, ndetse asaba muri rusange guhanga n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yakomeje abafite ababyeyi, abavandimwe, abana, abo bashakanye, inshuti bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi ndetse n’abandi biciwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko abicanyi n’ababashyigikiye bashyize imbaraga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,bityo asaba buri muntu guhangana nabo abavuguruza ku binyoma byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: "Aba bana b’u Rwanda nibarerwa mu rukundo, ubupfura, ishyaka nirwo Rwanda rwiza. N'ababapfobya aya mateka mubasubize, mwibatinya, bidukanga, dukomeze ubumwe n’icyo cyerekezo kidukwiye."

Dr Bizimana yakomeje ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba baremeye kubabarira ababahemukiye anasaba buri wese kurinda ibyo Igihugu kimaze kugeraho.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga 5000, rukaba rwongewemo indi mibiri 120 kugeza ubu akaba ari 5,120 baruruhukiyemo. 