Abarundi baba hano mu Rwanda baryame batuze bakore akazi kabo-Mukularinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rudafite umugambi mubisha wo kumenesha abaturage b'u Burundi ngo basubire iwabo nk'uko u Burundi buri kubikora ku Banyarwanda bariyo, ahubwo abamara impungenge ko bakomeza ibikorwa byabo mu Rwanda nk'ibisanzwe ntacyo bikanga.

Ibi Guverinoma y'u Rwanda ibitangaje nyuma y'uko ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024,u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.Uyu mwanzuro wafashwe n'u Burundi ntiwatunguranye,kuko Perezida Evariste Ndayishimiye, aherutse gusa n'uwubicamo amarenga.

Ni icyemezo kitashimishije Guverinoma y'u Rwanda kubera ko cyabangamiye urujya n’uruza rw’abaturage ndetse kikaba kinanyuranyije n’amwe mu mahame y'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba [EAC].

Muri uko gufunga umupaka ku ruhande rw'u Burundi,ni ibintu byagize ingaruka ku Banyarwanda bari muri icyo gihugu kuko Guverinoma yacyo yatangaje ko ntawe munyarwanda bashaka ku butaka bwabo,bose bahite bataha vuba na bwangu.

Gusa Guverinoma y'u Rwanda binyuze mu muvugizi wayo wungirije Alain Mukuralinda,avuga ko umwanzuro wo kwirukana shishi itabona Abanyarwanda bari mu Burundi, Guverinoma y'u Burundi igomba kwitondera kuko unyuranyije n'amahame mpuzamahanga yo kurinda umutekano w'abanyagihugu ndetse n'abanyamahanga bakibamo.

Ati"Baba batabakeneye, ntabwo bikuraho inshingano za guverinoma y’u Burundi, kubahiriza umutekano w’Abarundi, abanegihugu, n’abanyamahanga bose bari ku butaka bw’u Burundi. Ni inshingano za guverinoma y’u Burundi, ni inshingano zo mu rwego mpuzamahanga, ntabwo ishobora kuzigurutsa".

Akomeza agira ati"Noneho rero, niba inabirukanye, irabaherekeza, irabashakira amayira, irabashakira uburyo bwose butekanye. Ni inshingano zabo, ku buryo bagenda bakagera ku mupaka, bagasubira mu bihugu byabo mu mahoro. Kuko si u Rwanda ruri bujye kubikora rugiye mu kindi gihugu, nta n’ubwo byanashoboka, nta n’ubwo guverinoma y’u Burundi yabyemera. Ni icyemezo bafashe, bagomba kugishyira mu bikorwa, bagomba kwirengera kucyubahiriza bubahiriza umutekano w’abaturage kandi bagomba kwirengera ingaruka zirebana n’umutekano w’abaturage, Abanyarwanda badashaka, baramutse bagira icyo baba, ni bo babibazwa".

Mukuralinda yavuze kandi ko u Rwanda rudakora nk'iby'u Burundi burimo gukora byo guhambiriza shishitabona Abanyarwanda bari muri kiriya gihugu,bityo ahumuriza Abarundi bari mu Rwanda gutuza bagakora imirimo yabo nk'uko bisanzwe.

Ati"Ku rundi ruhande, mpumuriza Abarundi baba hano mu Rwanda,bo baryame batuze bakore akazi kabo, ushaka kuhaguma, ahagume, ushaka kuba yakwambuka agasubira iwabo, yagenda kuko u Rwanda ntirwafunze umupaka ariko ntihagire ugire ikibazo cyangwa uhungabana ni uko guverinoma y’u Burundi yavuze ko Abarundi bagomba gufunga imipaka yabo".

Nyuma y’icyo cyemezo, hari kwibazwa uko ibihugu byombi biraza kubyitwaramo, umutekano w’Abanyarwanda bari i Burundi, ubuhahirane n’ibindi.Ni mu gihe amahanga ntacyo arabivugaho, yewe na EAC ntacyo iravuga kuri uyu mwanzuro w'u Burundi wo gufunga imipaka ubuhuza n'u Rwanda.