Bugesera: Abayislamu bibukijwe ko idini yabo itavangura kandi ko imbere y'lmana bose bangana

Abayislamu bo mu karere ka Bugesera bibukijwe ko imyemerere y'idini rya Islamu itavangura abantu hashingiwe ku moko, uruhu rw'ibara, imitungo, n'ibindi bigamije gucamo kabiri Abanyarwanda ahubwo ko buri wese imbere y'lmana angana na mu genzi we.

Ibi babibwiwe n'ubuyobozi bukuru bw'Abayislamu mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2024, ubwo hizihizazwaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr 2024, ku bayislamu bose bo mu Rwanda n’abo mu bindi bice by’Isi muri rusange, aho bari bamaze iminsi 30 mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan.”
Ni umuhango wabanjirijwe n'isengeho rya mu gitondo rya korewe ku kibuga cya Stade ya karere ka Bugesera rihuriza hamwe imbaga yabayoboke biri dini bo muri Bugesera.
Umuyobozi mukuru wa Bayislamu bo mu karere ka Bugesera Sheikh Nteziryayo Ismael Said, yavuze ko n'ubwo umunsi mukuru w'ilayidi usanzwe ari ibyishimo no gusabana kw'imiryango n'ibirori bitandukanye ko byahuriranye ni gihe u Rwanda ruri kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko atari igihe cyo kwidagadura nk'uko byari bisanzwe ahubwo ko babijyanisha n'inyigisho z'Ubuyislamu n'amabwiriza y'lgihugu ajyanye no kwibuka.
Yagize ati:" By'umwihariko mu gihugu cyacu uyu munsi wa Eid al-Fitr uhuriranye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe nuko Abayislamu twakomeje kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uyu munsi rero turifatanya n'lgihugu nk'Abanyarwanda b'Abayislamu kwibuka kuri ino nshuro tubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tuti' impore, twaza, komera', twibuke twiyubaka.
Twari turi mu ngando zo gukora ibikorwa by'iza birimo kwiyegereza abanyantege nkeya,uyu ni umwanya mwiza wo kwiyegereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko tubitozwa n'inyigisho z'Ubuyislamu tubafasha, tubafata mu mugongo, ukamufasha icyo atabasha kwikorera....turabwira Abayislamu ko batemerewe kwirekura.
Ibintu byose bishobora gutuma basamara babwa kubireka. Ahubwo babijyanishe n'inyigisho n'amabwiriza bwite y'ubuyobozi bw'lgihugu cyacu cyane cyane agenga ababyarwanda muri rusange yo kwibuka."

Yakomeje ababwira ko abantu bose imbere y'lmana bangana ko nta n'umwe uruta mu genzi we kuri yo, Ko nta wukwiriye kuvangura agendeye ku moko Kuko lmana yaremye abantu bose kimwe, ahubwo ko ibikorwa byiza bakora ari byo bishimwa n'uwiteka.
Ati:" Mwese imbere y'lmana murangana ahubwo ubarusha gukundwa na yo ni uwuyigandukira cyane kurusha."
Yungamo ko nta Muyislamu ukwiye kwijandika mu moko kuko yaba aciye ukubiri n'inyigisho z'idini ya lslamu zibwiriza abantu gukundana bakareka ku girirana amashyari n'urwangano.
Umuyobozi wa karere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, wifatanyije n'Abayislamu kuri uyu munsi bizihizaho umunsi mukuru wa Eid al-Fitr 2024, yababwiye ko mu izina rye ndetse n'iry'akarere ko bifatanyije nabo kuri uyu munsi mukuru wabo. Abizeza ko Stade ya karere ka Bugesera igihe cyose bayishakira bayihabwa bitaruhanyije ko ahubwo bajya bamenyesha gusa batabanje kwandika basaba.

Yasabye Abayislamu bo muri aka karere gukomeza kuzirikana igihe igihugu kirimo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bigisha urubyiruko rw'Abayislamu gusigasira icyiza hejuru y'ikibi, no kurutoza kugira ubutwari babarinda ubugwari.