Bugesera: Umwihorero w'abayobozi witezweho Kuba igisubizo gituma umuturage ahora ku isonga

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Mata 2024, mu karere ka Bugesera abakozi b'Akarere,Imirenge n'Utugari bahuriye mu mwiherero w'Akarere ugamije kwisuzuma uruhare rwabo mu Mibereho myiza y'abaturage n'Iterambere rirambye, kongera ubukangurambaga n'ibikorwa binyuranye binyuze mu kunoza inshingano no gutanga serivisi inoze.

Ni umwiherero w’iminsi itatu wafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ukaba witabiriwe n'abagize inzego z'umutekano, abayobozi batandukanye, Abajyanama b'Akarere, n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu butumwa Guverineri Pudence Rubingisa yageneye inzego z'abayobozi bose baka rero, yabasabye kurushaho gusuzuma uburyo bakorera umuturage bagamije imibereho myiza ye mu iterambere rirambye.

Yagize ati: "Muri uyu mwiherero hazabaho kubazanya inshingano ndetse no kunoza ibitagenda neza mu rwego rwo kubaka inzego zose ziganisha umuturage ku isonga, haba mu mitangire ya serivisi, imibereho myiza, umutekano ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi wa karere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko bateguye uyu mwiherero w’abakozi bose b’Akarere; ku cyicaro cy’Akarere, Imirenge n’Utugari kugira ngo mu byukuri bisuzume suzume barebe ibyo babona bitagenda uko bikwiye kugenda, bafate ingamba bose hamwe. 

Yagize ati":Tuba tumaze igihe dukora inama z’ibyiciro bitandukanye dukora zimwe z’imbona nkubone n’izo mu buryo bw’ikoranabuhanga, dufata ibyemezo, tureba ibipimo ngenderwaho ariko tugasanga ari ngombwa ko duhura twese."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem yavuze ko bagiye guhindura imikorere bari basaganwe, bongera imbaraga irondo ry’umwuga n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano.

Ati”Tuzava muri uyu mwiherero tugaragaza uruhare rwacu nk’abayobozi mu guhindura imibereho y’abaturage bacu ndetse no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo barusheho kubaho neza bafite umudendezo.”

Ni kunshuro ya mbere muri aka karere haba umwiherero nk'uyu uzibanda uzagaruka ku Kubazanya inshingano ku bakozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo,Kongera uruhare mu mikorere isigasira umutekano usesuye w'abantu n'ibyabo ndetse no kurushaho gushyashyanira umuturage n'iterambere ry'umuryango muri rusange.

Habimana Ramadhan/Realrwanda.rw