Ifoto y'umunsi: Perezida Kagame yatanze urugero rwo kwakira abashyitsi neza

Perezida wa Kenya, William Ruto,ari mu ruzinduko rw'akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, mu ngeri  zitandukanye ariko zirimo iz'ubucuruzi ndetse n'ubuhahirane.

Ahagana Saa saba z’amanywa nibwo Perezida wa Kenya William Ruto yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.

Nyuma bombi bagiranye ibiganiro byitabiriwe na ba  Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande z'ibihugu byombi uwa Kenya, Dr Alfred N. Mutua na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Mu Kiganiro n'Itangazamakuru ,ubwo Perezida Ruto yasubizaga ku bibazo  bitandukanye  yari abajijwe birimo iby'umutekano muke  mu Burasirazuba bwa Congo,ubwo ageze hagati arimo gusubiza  nibwo Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Perezida Paul Kagame yabanje kumushyikiriza ikirahure cy'amazi  mu buryo bwuje urugwiro yerekana  urugero rwiza rwo kwakira abashyitsi.

Ni uruzinduko rwa mbere Ruto agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z’umwaka wa 2022.