Yahoo Car Ltd yongerewe mu bigo bizajya bitwara abagenzi muri Kigali

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo rusange muri Kigali, ikigo cya Yahoo Car Ltd cyongerewe mu byari bisanzwe bifite inshingano zo gutwara abagenzi muri uyu mujyi.

Ni mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, Jari Transport, Royal Express na Volcano iherutse kongerwamo mu cyumweru gishize.

RURA yatangaje ko guhera ejo kuwa Gatanu tariki 12Kanama 2022, Yahoo Car Ltd, izatangira gutwara abagenzi mu mihanda Gikondo (Bwerankori)-Nyabugogo ufite nimero 206 na Gikondo (Bwerankori)-Kimironko gare ufite nimero 215.

RURA yatangaje ko ‘ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira imodoka zitwara abagenzi zidahagije mu Mujyi wa Kigali kandi bizakomeza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke uko hazagenda haboneka izo kuhakorera’.

Yahoo Car Ltd yari isanzwe ikorera ingendo zijya n’iziva mu ntara y’Iburasirazuba.

RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n’uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n’uko iyi gahunda yatangiye zingana.

Web master