Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Mumarange mu mujyi wa Kayonza barataka kutagira ikibuga cy'umupira w'amaguru kuko ahahoze ikibuga hazwi nko kuri REACH hahinduwe isoko mu bihe bya Covid-19 na nubu ngo ikibuga kikaba cyarahinduwe isoko ndetse kiikaba cyarangiritse mu buryo bukomeye.
Ni Ikibuga kiri ahazwi nko kuri Reach mu Murenge wa Mukarange , kuri ubu cyamaze kurekamo amazi y'imvura ndetse n'imitumba y'ibitoki bihacururizwa ,doreko ngo hashyizwe isoko mu bihe bya Covid-19. Icyakora bamwe biganjemo urubyiruko bavuga ko babangamiwe cyane no kuba iki kibuga cyarahinduwe isoko ,mu gihe aricyo kibuga cy'umujyi wa Kayonza cyari gihari mbere ya Covid-19.
Uwitwa Murekezi Jean de Dieu ni umwe muri uru rubyiruko yagize ati: Muri uyu mujyi wa Kayonza nta kibuga dufite, ntabwo tubasha kubona aho twidagadurira".
Mugenzi we witwa Byukusenge Emmanuel yunzemo ati:" Ibintu bya Covid-19 byaraje bahita bashyiramo isoko. Nkubu twajya iyo za Mukarange none ikibuga nacyo baragifunze. Nyagatovu hari mu Midiho nacyo ntabwo kimeze neza ni na kure".
Ku murongo wa Terefoni ,Habanabakize Innocent , Umunyamabagamga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Mukarange yavuze iki kibazo kiri mu byatanzwe nk'ikifuzo cy'ibyo abaturage bakeneye byakwitabwaho mu bizakorwa mu ngengo y'imari kandi ko hifashishwa kubera ko nta soko rya kijyambere riraboneka muri uyu mujyi.
Ati:"Isesengura ryakozwe mu igenamigambi abaturage bagizemo uruhare ryagaragaje ko harimo n'ibibuga by'imyidagaduro, uko amikoro y’Akarere agenda aboneka mu bitekerezo byatanzwe harimo no gukemura nicyo kibazo cy'ibibuga muri rusange. Ku bijyanye n'isoko , Impamvu bari hariya nta soko rya kijyambere barabona bakoreramo. Isoko nirimara kuboneka nicyo kibuga kizongera gikore".
Mu kwaguka k'umujyi wa Kayonza, benshi mu rubyiruko bifuza ko ari naho hashyirwa ikibuga cy'umujyi kuko ariho hanini kandi hafi ugereranije n'uko abatuye uyu mujyi batuye.