Perezida Kagame yahishuye icyatumye ahagarika kureba umupira w’Amaguru w’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko hari impamvu zatumye acika kureba umupira w’amaguru mu Rwanda,agaragaza ko igihe byakosorwa yazongera akagaruka ku kibuga kureba umupira w'amaguru.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 24 Mutarama 2024 mu nama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 19 iri kubera muri Kigali Convention center.

Aha yarabajijwe ikibazo n’Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi,akaba Umutoza mu Rwanda Jimmy Mulisa aho yagaragaje ko hari ibikwiye kwitabwaho muri Siporo yo mu Rwanda ,anasaba Umukuru w’Igihugu kugaru ku Kibuga kubashyigikira nkuko byahoze.

Mu gisubizo kuri iki kibazo ,Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyatumye acika kureba umupira w’amaguru mu Rwanda.

Agaruka ku cyatumye ahagarika kujya kureba umupira w'amaguru ndetse anasubiza ikibazo cya Jimmy Mulisa,Perezida Kagame yavuze ko impamvu yatumye atongera gusubira ku kibuga,byaturutse ku kuba muri iyo siporo hagaragaramo imico mibi y'amarozi ndetse na ruswa binatuma umupira w'amaguru udatera imbere.

Ati"Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo nibo byaturutseho byo kudahindura imico n'imyumvire y'ukuntu bakwiye Kuba bakurikirana ibintu.Ibintu by'imikino,by'amarushanwa bigenda bikajyamo corruption (ruswa),amarozi,gutsindisha amarozi,[...] ibyo ntabwo nabijyamo".

Perezida Kagame yavuze ko yabonye mu mupira w'amaguru hakomeje kugaragaramo imico mibi idindiza umupira w'amaguru,abibwira minisitiri wa siporo ndetse anamusaba ko uwajya agaragarwaho n'iyo mico,yajya abibazwa.

Ati"Ibyo nanabibwiye ba minisitiri wa siporo, ibintu nka biriya bari bakwiye kutabyihanganira ni nk'ubuzima bundi bw'igihugu bw'ibyo dukora".

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umupira w'amaguru utere imbere ndetse binatume yongera kujya ku kibuga.

Ati"Ku giti cyanjye ntabwo nakwishimira ibintu nk'ibyo ngibyo bidashira".

Ibi umukuru w'igihugu abivuze nyuma y'uko mu mupira w'amaguru havugwamo ibikorwa byo gutanga ruswa kugira ngo amakipe yitsindishe ndetse n'amakipe aroga ayandi kugira ngo ayatsinde byoroshye.Ibyo by'amarozi avugwa mu mupira w'amaguru w'u Rwanda,hari abari abakozi ba APR FC bari mu rukiko bakurikiranweho icyaha cyo kuroga abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports.