Kayonza:Abahinze ahahoze ari icyanya cya MINAGRI bafite ikizere cyo kutongera gusuhurwa n'inzara

Abaturage bahawe ubutaka bwo guhingamo ahahoze ari icyanya cya minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi MINAGRI cyakorerwagamo ubworozi, baravuga ko kuri ubu batewe ishema n'imyaka bahahinze kuko bitanga icyizere cyo guca ukubiri n'ikibazo cy'inzara mu miryango yabo.

Iki cyanya bahawe giherereye mu murenge wa Mwili,mu karere ka Kayonza hakaba harahoze hakorwe ubworozi.Nyuma y'uko hahawe abaturage bakahabyaza umusaruro bahahinga Ibigori ndetse n'ibishyimbo.

Kuri ubu umunezero ni wose ku baturage bahahinze ngo kuko bizeye umusaruro ibitanga icyizere ku miryango yabo ko itazicwa n'inzara, bagashimira leta y'u Rwanda idahwema kugeza ibyiza ku baturage.

Nteziryayo Sprien yagize ati:"Akenshi kuko ntaho guhinga twari dufite,twirirwaga twiyicariye tukarya bigoranye,kuko utahinze ngo utegereze umusaruro uhura n'inzara abahinze bo barya,ariko kuri ubu nyuma y'aho baduhereye aho guhinga urabona ko imyaka imeze neza vuba turasarura.Ubu dufite icyizere ko twe n'umiryango yacu tutazahura n'inzara."

Dusabimana Selaphine nawe yagize ati:"Ndashimira leta y'u Rwanda yatekereje kuduha aha hantu kuko wabonaga ko harimo gupfa ubusa kubera kwirirwa baharagira amatungo.Biragaragarira buri wese ko hari icyo tuzasarura.Ikindi kandi ubu twakuye amaboko mu mifuka tubona icyo gukora."

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco asaba abaturage gukoresha neza amahirwe bahawe, bafata neza umusaruro kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Yagize ati:"Ni gahunda ya Leta yo guha abaturage ubutaka bwose butabyazwa umusaruro bugakoreshwa.Ni muri urwo rwego naho hahawe abaturage kugira ngo hongerwe ubuhinzi ndetse bihaze no mu birirwa no ku musaruro,bityo rero ni ingamba imwe kugira ngo barwanye inzara n'imirire mibi."

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abaturage bahawe aho guhinga, gukoresha neza umusaruro, birinda kwaya ngo kuko aribyo bizabafasha kwihaza mu biribwa.

Ati:"Icyo twasaba abaturage ni uko bakoresha neza umusaruro birinda kuwusesagura, bawiteho bawukoresha neza kuko aribyo bizabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko."

Iki cyanya cyahoze ari icya MINAGRI cyororerwagamo amatungo atandukanye,kingana na hegitari 280 kikaba gihinzemo ibishyimbo ndetse n'ibigori.

UWASE Adeline/Realrwanda.rw