Ngoma:Ingo mbonezamikurire zabaye igisubizo cy'ibibazo bitandatu byabangamiraga abana n'ababyeyi babo

Ababyeyi barerera mu bigo mbonezamikurire byo mu Kagari ka Kibimba na Kigoma mu Murenge wa Jarama bishimira ko aya marerero yakemuye ingendo ndende abana bakoraga bajya ku yandi marerero,kwirirwa bandagaye ku gasozi mu gihe ababyeyi babo babaga bagiye mu mirima guhinga ndetse n'ibindi bibazo byose byabangamiraga imibereho myiza y'abana n'iterambere ry'ababyeyi babo.

Ibi ababyeyi babigarutse kuri uyu wa Kane ,taliki ya 15 Ukuboza 2022,Ubwo umuryango wita ku buzima bwiza bw'abana Help Child washyikirizaga Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma ingo mbonezamikurire ebyiri zo mu Kagari ka Kibimba na Kigoma mu murenge wa Jarama byutswe n'uyu muryango.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri izi ngo mbonezamikurire bavuga ko zakemuye byinshi,birimo iby'ingendo ndende abana bakoraga bajya kwiga mu yandi marerero, byafashije kandi ababyeyi kumenya gutegurira abana babo indyo yuzuye, byongereye ubumenyi mu bana bato bayigamo,byanafashije kandi gusigara kw'abana mu mihanda bandagaye, byafashije ababyeyi kujya mu mirimo yabo batekanye ndetse byanagabanyije abana bata ishuri Kuko basigaranye barumuna babo cyangwa bashiki babo.

Uwitwa Murekarete Emerence wo mu Mudugudu wa Kigoma Akagari ka Kigoma ati: "Urabona nkatwe ababyeyi tujya guhinga abana bagiye ku ishuri...byabarinze kwirirwa bazerera mu muhanda".

Undi mubyeyi wirwa Nyirahirwa Imaculee wo mu Mudugudu wa Vunga Akagari ka Kigoma yunzemo.
Ati:" Icyiza ni uko abana birirwaga mu muhanda bagendagenda ariko ubu byadufashije ko ubu abana basigaye bajya ku ishuri  kandi n'ubumenyi bwariyongereye. Nk'ubu ngubu umwana hari ibintu aza ambwira byinshi yungutse atari azi".

Umuyobozi w'umuryango wita ku buzima bwiza bw'Abana Help Child Rwanda ,Nshimiyimana Jean Claude,avuga ko hari gahunda yo gukorana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma by'umwihariko  mu kongera ibigo mbonezamikurire kuko ngo hari umubare munini w"abana bagana ibi bigo.

Avuga kandi ko mu bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana na Leta y'u Rwanda,ureba ahari ikibazo ku rusha ahandi, ari nayo mpamvu yo gushyira ingo mbonezamikurire muri uyu Murenge wa Jarama.

Ati:"Hano mu Murenge wa Jarama bigaragara ko hari urubyiruko rwinshi kandi kubona ibikorwaremezo byo kubafasha kugirango babone serivisi zibafasha mu mikurire y'abana ziracyari nkeya muri aka gace.

Twashimye ubufatanye n'Akarere ka Ngoma kubera ko kamaze gukora ubukangurambaga, abaturage bafite inyota yo kujyana abana mu marerero no mu mashuri ku buryo usanga ibyo dukoze ari byiza.Gusa hari byinshi byo gukora, ku buryo turigutekereza ko mu minsi iza mu myaka irindwi iri imbere Help Child igiye kuganira n'akarere ka Ngoma ku buryo twakwibanda ku kuzamura ikigero cy'imidugudu irimo ingo mbonezamikurire zujuje ubuziranenge".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye ababyeyi kohereza abana muri ibi bigo mbonezamikurire kuko ari ahantu abana biyungurira ubumenyi ndetse n'ababyeyi bakamenyera kuhategurira indyo yuzuye, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ati:"Icyo dushishikariza ababyeyi ni ukujyana abana mu bigo mbonezamikurire kuko ni uburyo bwiza bwo kugirango abana bitabweho,bafunguke mu mutwe , ni uburyo bwiza bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.Abana hari ibyo bahigira ariko nanone bukaba ari uburyo bwiza bwo kurengera abana,kubarinda ihohoterwa n'ibindi bishobora kubangiriza igihe baba biriwe mu rugo bonyine ababyeyi babo babasize".

Mu Karere ka Ngoma harabarurwa ibigo amarerero agera kuri 1824.