Rwamagana: Abarimu bigisha muri TVET bahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo wabo

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Rwamangana bavuga ko mudasobwa bahawe zigiye gukemura imbongamizi bari bafite mu myigishirize yabo kuko abenshi bagorwaga no kuba nta mudasobwa bityo bikabadindiza mu mikorere yabo ndetse no kwisanisha no gukoresha ikoranabuhanga.

Baravuga ibi nyuma y'uko kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, mu karere ka Rwamagana aba barimu bigisha mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bagezwagaho mudasobwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere amashuri ya tekinike imyuga n’Ubumenyingiro ku bufatanye na Luxembourg Aid and Development.

Niyonagira Janvier,ni umwarimu wigisha ku ikigo cy’amashuri cya Janjagiro TSS yavuze ko mudasobwa yahawe igiye kumufasha gucyemura imbogamizi yahuranga nazo harimo nko gutegura amasomo ya buri munsi ndetse no gukora ubushakashatsi.

Yagize ati, “Nk'uko turi mu isi y'ikoranabuhanga, iriya mudasobwa nahawe igiye kumfasha mu murimo wo kwigisha, gutegura amasomo, gufasha abana, kubabaza dukoresheje mudasobwa kuko hari amasomo bisaba gukoresha ikoranabuhanga (Online classes) kuko hari uburyo mwarimu ashobora kubigisha atari kumwe n’abanyeshuri akanababaza atari kumwe nabo.Urumva rero bigiye kumfasha mu kazi kanjye no kukanoza neza.”

Habyarimana Canisius umuyobozi wa Center for Champions TSS nawe yagize ati, “Ku bw’izi mudasobwa baduhaye ziraza gufasha abarimu bacu mu gutegura amasomo yabo neza bagakoresha interinete mu bushakashatsi bwabo neza mbere yo kubishishikariza abanyeshuri bigisha.Mu by’ukuri abarezi bose bakagombye kuba bafite mudasobwa bakareka gukoresha iz’abanyeshuri bigiraho ziba muri .Ubu rero mudasobwa izamufasha mu kazi, haba ku ishuri ndetse no mu rugo.”

Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Paul Umukunzi,avuga ko mudasobwa zatanzwe ari icyiciro cya kabiri zihabwa abarimu bari basigaye batarahabwa mudasobwa kandi ko  bizakomeza.

Yagize ati,”Twatangiye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize aho mu cyiciro cya mbere abarimu bahawe mudasobwa.Uyu munsi rero tukaba twatangije icyiciro cya kabiri ku barimu bari basigaye. Twiteze ko zigiye guteza imbere amashuri ya tekinike umyunga n’ubumenyingiro kuko kwigisha udakoresheje ikoranabuhanga binyuranye n’intego igihugu cyacu gifite.Ibi kandi bizajyana no guhugura abarimu mu gukoresha mudasobwa kugira ngo bagire ubumenyi mu kwigisha abanyeshuri. Iki gikorwa kandi kizakomeza.”

Umuyobozi muri Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Ikoranabuhanga, Bella Rwigamba avuga ko intego ya Ministeri y’Uburezi ari ugukwirakwiza ikoranabuhanga mu mashuri yose ndetse bakaba bishimira ko muri TVET bageza kuri 95% by'abarimu bagejejweho ibikoresho.

Yagize ati,“Bivuze ikintu gikomeye cyane kuri MINEDUC gukwirakwiza mudasobwa ku barimu kubera ko ubu aho tugeza,tugeze kuri 95% y’abigisha muri TVET no mu mashuri afashwa na Leta bamaze kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.Twizeye ko bizabafasha kurisakaza mu mashuri kuko iri koranabunga rigendana na Interinete kandi tubaha n’amahugurwa ahagije mu kurikoresha.”

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), gitangaza ko mudasobwa zizahabwa abarimu mu gihugu hose zigera ku bihumbi bitatu (3,000) mu cyiciro cya kabiri bari basigaye, ni nyuma y'uko mu cyiciro cya mbere mu myaka ibiri ishize,hatanzwe mudasobwa 2,500 ku barimu bigisha muri TVET. 

Rwanda TVET Board ivuga ko hazakurikiraho icyiciro cyo guha abanyeshuri mudasobwa kugira ngo ikoranabuhanga ryimakazwe muri TVET.Iyi gahunda kandi ikaba iri kujyana no guhugura abarimu barenga 4,500.Abarimu bigisha muri Rwanda TVET Board bakaba bagera ku bihumbi umunani (8,000).

UWASE ADELINE/Realrwanda.rw