Rusizi:Bongeye kwisubiza icyubahiro bahiga utundi turere mu gihugu muri Ejoheza

Abatuye akarere ka Rusizi baravuga ko kuva mu biro bagashyiraho gahunda yo guca ingando mu bawe,abayobozi bakegera abaturage aho batuye hose byatumye aka Karere kongera kwisubiza ishema ryo kwesa umuhigo wa Ejoheza ku nshuro ya gatatu.

Akarere ka Rusizi nako kakoze neza cyane kesa umuhigo ku gipimo cya 139% kegukana umwanya wa kane mu gihugu.Ni mu mwaka ubanziriza ushize kari muri dutanu twa mbere mu gihugu.Kanamugire Gustave yabwiye Realrwanda ko kwegera abaturage muri gahunda yo guca ingando mu bawe;igitondo cya Mutuel de Sante ;Ikaye y'Umuryango igaragaza uko ubwisungane mu kwivuza butangwa; aribyo bitumye besa uyu muhigo bitandukanye n'imyaka yatambutse.

Yagize ati:"Ibyahindutse biragaragara ;abayobozi ntibakirirwa mu biro gusa;umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge azindukana nabi ayobora mu cyiswe "igitondo cya Mutuel de Sante"ubufatanye buragaragara nk’uko intego yacu ari uguhuriza imbaraga zacu hamwe zigatanga umusaruro."

Yakomeje avuga ko ntawabura gushima ubufatanye kuri ubu buri kuranga abayobozi n'abayoborwa ariko hakibandwa kudasubira inyuma kugirango umuturage abagezeho ibibazo bimwugarije .

Ati:"Mu bihe bitambutse kubona Mayor byabaga ari nko kubonekerwa ariko kuri ubu nyobozi y'akarere iramanuka yaba mu bikorwa by'imiganda cyangwa muri gahunda yiswe yo guca ingandi mu bawe.

Yunzemo ati:"Ntawabura kuvuga kuri gahunda yo guca ingando mu bawe isigaye ikorwa na komite nyobozi y'akarere bagasanga abaturage mu byaro byabo bakahamara nibura iminsi ibiri babana nabo,bagacyemurira abaturage ibibazo byananiranye bidasabye kujya ku kicaro cy'akarere."

Nzamwita Claver utuye mu Murenge wa Mururu yavuze ko ari ishema ku Karere kabo  ariko ashimangira ko gahunda nyinshi zibageza kuri byinshi arizo zikenewe ku buryo n’abari mu byaro babona ko nabo bitaweho.

Ati:"Ntawabura gushima ubuyobozi n'abaturage muri rusange kuko amateka arigukorwa;turashima bose bagize uruhare kuri iyi ntambwe,tugasaba kudatezuga kuri gahunda nziza twihaye bikazadufasha kwiteza imbere,maze Ubumwe bwacu bukaba mbaraga zacu."

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi yashimye abaturage babashije kwesa umuhigo wa EjoHeza bagatwara igikombe ariko bashishikarizwa gukataza n'umwaka utaha bagafata umwanya urenze uyu.

Ati:"Mfashe uyu mwanya nshimira Indatwa mu mihigo za Rusizi mwese kubera igihembo twahawe cyo kwesa umuhigo wa Ejoheza 2021-2022 ;Dukomeje kubashimira ubudatsimburwa mu kwesa uyu mihigo ku nshuro ya 3.

Uyu Muyobozi Kandi yunzemo ko bakomeza gukorana n’umwaka utaha bakazaba aba mbere.

Ati:"Mureke dukomeze Tujyanemo na 2022-2023 dukore gikotanyi tuzabone ikindi gikombe."

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com