Ngoma:Uwabyaye impanga z'abana batatu ahangayikishijwe n'umwenda ukabije afitiye ibitaro

Umuryango wa Mutungirehe Anastase  na Mukansanga Elina utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma  urasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka impanga z'abana batutu b'abakobwa, kuri ubu bakaba bagowe no kubarera, hakiyongeraho n'umwenda w'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 bafitiye ibitaro.

Ku italiki ya 19 Ukwakira nibwo uyu muryango wagejejwe ku bitaro bya Kibungo kugirango uyu mubyeyi Mukansanga Elina abyare yitaweho n'abaganga.Yaje kubyara ku munsi ukurikiye ni ukuvuga ku italiki ya 20 muri uko kwezi abyara impanga eshatu z'abana b'abakobwa. 

Mu gusezeza batangiye guhura n'inzitizi zitandukanye zirimo izo kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y'ibitaro ibihumbi ijana nk'uko bigarazwa na Fagitire eshatu z'abana batatu ndetse n'amasezerano yagiranye n'ibitaro. 

Uyu muryango uvuga ko wanagurishije amatungo magufi atatu wari ufite kugirango urebe ko umubyeyi  yakomeza kumera neza ariko ngo ubushobozi bwakomeje kubura. 

Mutungirehe Anastase  ati:"Imbogamizi twahuye nazo kwa muganga  ni uko twagiye gusezeza tubura amafaranga yo kwishyira. Nanyuze kwa Sosiyare w'Ibitaro ngo twandikirane nzishyure mu kwa Gatatu umwaka utaha ibihumbi ijana kandi nyamara ntabushobozi mfite.

Kugirango mbikore uko numvaga ko ari nta bundi bubasha nshobora kuba nabona bwo kugirango nkureyo unuryango wanjye nibura nkubone hano mu rugo. Narimaze kwegera ubuyobozi bw'Umurenge nk'inshuro zirenga eshanu baranyihoreye.

Kugeza na n'iyi saha nta kintu bigeze bamfasha. Aba bana baywa amata ariko kugirango nayo baoneke nabyo ni intamabara. Ni ukwikota umuntu akarya rimwe ku munsi ubushobozi ntabwo ".

Umufasha wa Mutungirehe Anasatase wibarutse abakobwa batatubb'impanga Mukansanga Eline yavuze yatunguwe no kubyara abana batatu, agasaba ubufasha kugirango babone uko batunga aba bana bavutse, basanga abandi bakobwa babiri bari barabyaye.

Ati:" Byarantunguye najye sinari mbizi. Ubu bushobozi ntabwo. None se reba nk'ubu abana ndimo kubaha amata kandi kuyabona ni ikibazo ni ukujya gukanisha. Kurya ni ukujya guhaha umutware atagiye gupagasa ntabwo byaboneka. Kandi kuva aho mbyariye aba bana akazu ni gatoya kubona aho twihindira ntibyoroshye. Nabasba ko mwampa nk'agatungo nkagumya nkabakamira n'inzu nkabona aho mbarerera".

Abaturanyi b'uyu muryango barasaba ko Leta cyangwa abagira neza bafasha uyu muryango kuko ngo utifashije ku buryo watunga izi mpanga muri ibi bihe.

Uwitwa Habumuvisha Justin ati:”Urabona ko ari imimerere ibabaje kandi ubuzima bw'iki gihe buba bugoye.Usanga biba ari ibibazo bikomeye kandi iyo bimeze uku n'ubukene burushaho kwiyongera. Numva hari nk'imfashanyo  mwamugenera kugirango arere bariya bana”.

Mu gisubizo goto ,Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie  yabwiye Realrwanda.rw ko uyu mugabo akwiye kugana ubuyobozi bw'Akarere agasobanura ikibazo cye.

Ati:"Ubabwire Umugabo azaze hano ku Karere tuvugane".

 Ni kunshuro ya gatatu  uyu mubyeyi yari yibarutse ,kuko yarafite abana babiri b'abakobwa imfura yabo ikaba ifite imyaka 11. Bavuga ko kandi bavuye kwa muganga bamaze kuboneza urubyaro. Icyakora bagasaba umugiraneza wabunganira mu bukene n'ubushobozi buke babayeho. 