Burundi:Perezida Ndayishimiye yateguje abatinganyi ko uzafatwa atingana azaterwa amabuye 

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abatinganyi baramutse bagaragaye mu Burundi igihono kibakwiye kwaba ari ukujyanwa kuri sitade bagaterwa amabuye ku manywa y'ihangu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ndetse n'abaturage b'igihugu cye cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Ukuboza 2023 muri Komine Kigamba mu ntara ya Cankuzo,

Ibi abivuze nyuma y'uko mu ntangiriro z'uyu mwaka, abantu 24 bafatiwe i Gitega ku murwa mukuru wa politike bashinjwa guhuza ibitsina kandi bafite ibisa ubwo hari nyuma y’uko bari mu nama y’ishyirahamwe ryitwa ‘Muco’.

Nanone muri Kanama uyu mwaka,abantu barindwi muri abo bakatiwe igifungo kiri hagati y'umwaka n'igice n'imyaka ibiri nyuma y'uko urukiko rw'i Gitega rwari rumaze kubahamya icyaha cyo guhuza ibitsina kandi bafite ibihwanye ndetse no gushishikariza abantu kujya mu buraya.

Perezida Ndayishimiye usanzwe arwanya umuco mubi w'ubutinganyi, uyu munsi yabajijwe n’abanyamakuru niba u Burundi buzemera ingingo busabwa n’ibihugu byateye imbere yo kureka uburenganzira bw’abo bafite amahitamwo atandukanye mu bijanye no guhuza ibitsina.

Yasubije umunyamakuru ati: “Ngo ibihugu binini birimo birategeka ibihugu bito ko bigomba gukurikiza uwo iyo ngingo ko bitayemeye nta mfashanyo bazabona? Bayitwime… Bayitwime.”

Yifashishije ibyanditswe muri Bibliya asobanura ko Imana ishobora kurakarira isi kubera iby’abashakana bahuje ibitsina bisa.

Yongeraho ati: “Nicyo kibitera, iki ntikikiri ikibazo mu Burundi. Jyewe kuri iyo ngingo mba nibaza ko mwene abo bantu tubabonye mu Burundi bari bakwiye kubajyana kuri sitade bakabatera amabuye, kandi [ababatera amabuye] nta cyaha baba bakoze.

“u Burundi kuva bubayeho bwemera Imana imwe rukumbi yaremye ijuru n’isi…ugahita ufata uyu munsi ngo ugomba kuyimanuza ngo wumvise abo satani yamaze kwigarurira?

“Ni nk'uko rero wambwira ngo mbese satani n’Imana uhisemo iki? Uwushaka gutora satani nahite ajya muri ibyo bihugu abeyo, ahubwo ntekereza ko bamwe muvuga bashaka kujya hanze baba bagiye kwakira iyo migenzo, baherayo ntibatuzanire, n’uwuri hanze ntazatuzanire.”

Mu Burundi uwuhamijwe icyaha cy'ubutinganyi ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu. Mu bihugu bigera kuri 11 ku isi,ibyo byaha bishobora kuguhesha igihano cyo gupfa.

Muri ibyo bihugu harimo Uganda aho kuva muri Gicurasi uyu mwaka, yemeje amategeko ategeka ibihano birimo icyo kwicwa ku byaha bigendanye n’abahuza ibitsina bafite ibisa.