Uganda:Aka Batinganyi kashobotse Perezida Museveni yabakumiriye bikomeye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi nyuma y’aho rivugururiwe, ngo ibihano bazajya bahabwa birusheho gukazwa,ibintu byashyizwemo imbaraga kugira ngo barinde umuco wabo utangirika.

kuri uyu wa Mbere,Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yashyize mu bikorwa inshingano ze ziteganyijwe mu ngingo ya 91 y’Itegeko Nshinga ndetse aranamushimira.

Among ati "Twe nk’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda twahojeje amarira abaturage bacu. Twahamagariwe kubungabunga umuryango nk’uko bigenwa mu ngingo ya 31 y’Itegeko Nshinga rya Uganda. Twahagurutse n’imizi n’imiganda dusigasira umuco wacu n’ibyifuzo by’abaturage bacu. Ndashimira Nyakubahwa Perezida, ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu za Uganda."

Annet Among kandi yavuze ko mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ashimira abaturage ku bw’amasengesho n’umurava bagaragaje kandi ko izakomeza guharanira no guteza imbere ibifitiye akamaro abaturage ba Uganda.

Yasabye ababifite mu nshingano gushyira mu bikorwa iri tegeko rihana ubutinganyi gutangira kurikurikiza.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zari zazamuye ijwi ryamagana umushinga w’iri tegeko zivuga ko riteganya ibihano biremereye ku baryamana bahuje ibitsina.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’Umuryango w’Abibumbyena byo byagaragaje impungenge zari zirifiteho.

Ubutinganyi bwari busanzwe bubujijwe muri Uganda, ariko nta bihano bikomeye byari biri mu itegeko. Mu biteganyijwe muri iri tegeko harimo guhana abakora ubutinganyi n’ababwamamaza mu bana bakiri bato nyuma y’aho umushinga waryo uvuguruwe.