Inkuru ibabaje:Ku myaka 13 ibyo yifuzaga yabigezeho akimara kwicwa n'abasirikare ba Israel

Muri video yatangaje muri Kanama 2022, yari afite ‘microphone’ aseka ubwo yavugaga ibyifuzo bye kuri YouTube channel ye y’imikino y’abato.

Ati: “Bantu rero, reka mbibwire: Ndi umunyapalestine wo muri Gaza, mfite imyaka 12. Intego y’iyi channel ni ukugera ku ba ‘subscribers’ 100,000, cyangwa 500,000, cyangwa miliyoni.”

Asoza iyo video ngufi yifuriza “amahoro” aba ‘subscribers’ 1000 yari afite.

Umwaka umwe nyuma y’ibi, Awni ni umwe mu bana bo muri Palestine baguye mu bitero bya Israel muri iyi ntambara irimo kuba kuri Gaza.

Abo mu muryango we bavuga ko inzu y’iwabo wa Awni yarashweho igisasu na Israel tariki 07 Ukwakira, hashize amasaha macye abo mu mutwe wa Hamas bambutse urubibi bagatera muri Israel bakica abantu bagera ku 1,200 bakanatwara bugwate abantu 240.

Video ya Awni ubu imaze kurebwa inshuro za miliyoni – n’izindi video za mbere zitarimo amajwi arimo gukina ‘video games’ nazo zimaze kurebwa inshuro za miliyoni. Aba subscribers kuri channel ye ubu bageze hafi kuri miliyoni 1.5 kandi bakomeje kwiyongera.

Kuri nyirasenge, Ala’a, Awni yari umuhungu “w’ibyishimo kandi wizigama” wahoraga yiteguye kumwakira. Undi wo mu muryango we amwita "engineer Awni" kubera uburyo yakundaga za mudasobwa.

Ku bandi, uyu muhungu wari ugize imyaka 13 yabaye ikimenyetso cy’uburyo abana bakomeje kwicwa muri Gaza.

“Rwose nimutubabarire”, ni ‘comment’ imwe kuri video ye. “Iyo nkumenya mbere y’uko upfa.”

Ministeri y’ubuzima ya Gaza ikuriwe na Hamas ivuga ko abantu barenga 20,000 bamaze kwicwa kuva intambara itangiye muri Gaza – hejuru ya kimwe cya gatatu cy’aba ni abana.

Ishami rya ONU ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko Gaza ariho “hantu habi cyane ku isi ku bana”.

'Kwari uguturika gutunguranye'

Umunsi umwe nyuma y’uko Hamas iteye, Israel yahise itangira kwihimura. Ala’a atekereza kuri bombe yarimbuye inzu yabo muri Gaza City. Iryo joro, ahagana saa yine n’iminota 20, telephone ye yuzuye ubutumwa buvuye ku nshuti: Inzu yo kwa Awni yari yarashwe.

Awni na nyina na se, bashiki be babiri bakuru na barumuna be babiri bato babaga mu nzu ifite etage ishatu ibamo n’indi miryango mu gace ka Zeitoun.

Iby’iki gitero kuri iyo nzu byananditsweho mu Ukwakira n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

Nyirarume wa Awni witwa Mohammed ati: “Bombe ebyiri zituye hejuru y’iyo nzu zirayishwanyaguza.”

Yaba Mohammed n’umuturanyi waho bombi bavuga ko nta kuburirwa kwabaye. “Kwari uguturika gutunguranye”, nk’uko uwo muturanyi abivuga.

Abamenye inkuru y'urupfu rwa Awni n'umuryango we

Ala’a ntiyabashije kwemera ubutumwa yariho yakira. Ariko nyuma yo kujya kuri WiFi, yabonye inshuti ya hafi y’umuryango wa Awni yatangaje ifoto y'umuvandimwe we ku mbuga nkoranyambaga yanditseho: “Ruhukira mu mahoro”. Yahise yirukira kwa muganga.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook aho ari mu buhungiro mu majyepfo ya Gaza, yagize ati: “Nashatse kureba imirambo ariko umugabo wanjye aranga…yifuje ko nkomeza kwibuka amasura yabo meza igihe bari bakiriho.”

Ala’a avuga ko abantu 15 bo mu muryango we bapfuye muri iryo joro, Awni ni umwe muri bo.

Avuga ko Awni yari umuhungu utuje kandi ukunda gufasha abantu. Se yari enjeniyeri wa za mudasobwa kandi ko Awni yari mu ntambwe ya se aho nawe yakundaga gufungura za laptops akongera akazisubiranya.

Yari umuhanga mu masomo ya Mudasobwa

Mu mafoto Awni yashyize kuri Facebook ye, ahagaze mu ishuri imbere ya bagenzi be afite ‘motherboard’ ya mudasobwa arimo kuyobora isomo ry’ikoranabuhanga muri gahunda bise “umwalimu muto”.

Amashusho yashyizwe kuri Facebook y’ishuri yigagaho amugaragaza atwara ibihembo byinshi.

Nyuma gato y’urupfu rwe, umwe mu balimu be yatangaje ifoto ya Awni, yandikaho ko ari umuhungu “w’inseko ihoraho”.

Hanze y’ishuri, Ala’a avuga ko Awni yakundaga kuba ari kumwe n’umuryango we. “Mu ijoro rimwe ryiza cyane” Ala’a avug ako yarebanye filimi na Awni n’abavandimwe be, barya twa crisps na chocolates.

Bwa nyuma amubona bari basangiye ifunguro rya mugitondo nk’umuryango mu byumweru bitatu mbere y’uko apfa, aho yarebye uyu mwishywa we akavuga ati: “Awni arimo araba umugabo”.

Awni yakundaga cyane cyane za mudasobwa na ‘gaming’, kandi akemera cyane aba YouTubers bahinduye akazi muri ibi abikunda.

Ala’a ati: “Yashakaga kuba nka bo – kugira aba followers n’abafana.”

Ibyo yifuje byagezweho IDF imaze kumwica

Muri Kamena 2020 Awni yatangije channel yiwe ya YouTube. Video ze zimwerekana akina Pro Evolution Soccer, gusiganwa n’imodoka, n’umukino wo kurasa witwa Counter-Strike

Yari afite umugambi wo kwagura YouTube channel ye akajya akora n’ibiganiro.

Ashraf Eldous, mwenewabo wa kure wa Awni ukora akazi nka Programmer kandi ufasha abantu gukoresha YouTube channels zabo, avuga ko Awni yamuvugishaga kenshi amugisha inama.

Mu butumwa bandikiranye muri Kanama 2022, bahaye BBC, Awani amwita “muvandimwe Ashraf” arimo amusaba inama zo gukoresha YouTube.Kenshi yafataga na telephone ya se mu ibanga agahamagara Ashraf, nk’uko uyu abyibuka.

Ashraf avuga ko bwa nyuma avugana na se wa Awni, se yamubwiye ati: “Jya wita kuri Awni. Usubize ibibazo bye. Afite intego zikomeye.”

Ashraf ati: “Intego ye yari ukuba mucyeba cyangwa mugenzi wanjye. Yafunguye YouTube channel. Ntabwo yari nini cyane, nta views nyinshi yari ifite. Buri ntangiriro yose iragorana.”

Ariko nyuma y’urupfu rwe, abayisura bariyongereye ubwo YouTube channels zikomeye zamenyaga iyi ye n’urupfu rwe, muri zo harimo AboFlah wo muri Kuwait.

Muri video ibabaje ubu yarebwe inshuro miliyoni icyenda, AboFlah ararira nyuma akagenda akava muri camera.

Yari amaze kubona ubutumwa yari yarandikiwe na Awni ku mbuga nkoranyambaga.

Bumwe muri ubwo butumwa bugira buti: “Nta kintu wagereranya n’igihe cy’ubukonje muri Gaza, ikirere kiba ari cyiza cyane. Turimo kunywa sahlab (amata yongewemo ibiyaryoshya). Ni byiza cyane. Turi kandi kurya ubunyobwa. Nizeye ko uzaza muri Palestine. Urukundo rwinshi.”

Awni (iburyo ari kumwe n'abavandimwe be )

Mu bundi butumwa, Awni abwira AboFlah ati: “Uri igitangaza kandi ngufataho urugero.”

Muri iyo video, AboFlah arira, agira ati: “Ni akababaro karenze gupfa k’umwana nk’uyu…Kandi uyu mwana ni umwe muri benshi ndetse n'abato kuri we. Niba Imana ariko ibishaka, bazaba inyoni muri paradizo.

AboFlah agaruka kuri video yatangaje mu Ukwakira yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ati: “Ibyo ubona byavaga ku mutima. Ntabwo nabashaga guhagarika amarira.Byankoze ku mutima kumva ko yandeberagaho nk’urugero kuri we.”

Abajijwe niba atekereza ko Awni yakoze itandukaniro, AboFlah ati: “Abafana benshi bibona muri Awani. Twese turi Awni.”

Umuryango wose wa Awni – bashiki be, barumuna be, nyina na se – bapfanye na we. Ariko benewabo barokotse bavuga ko batewe ishema no kwamamara yagize nyuma y’urupfu rwe.

Ala’a ati: “Ni impano y’Imana ko abantu benshi ku isi ubu bakunda Awni.

“Yakundaga kuvuga cyannel ye yishimye cyane. Ubu arishimye kurushaho aho ari mw’ijuru.”