Ibya Bruce Melodie i Bujumbura bikomeje kuba agatereranzamba afungishijwe ijisho n'imodoka yafatiriwe

Inkuru zitandukanye zivugwa ku muhanzi nyarwanda Bruce Melodie ziri kugenda zisukiranya,zaba inziza ndetse n'imbi.Gusa ntawashidikanya ko urugendo rw'uyu muhanzi mu gihugu cy'i Burundi rutamuhiriye kuko rurimo ibibazo byinshi bishobora no gusiga bimushegeshe mu byerekeranye n'umutungo no mu bitekerezo.

Bijya gutangira ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022,hasohotse inkuru ivuga ko umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi mu gihugu cy'i Burundi aho biteganyijwe ko azakorera ibitaramo bitandukanye.Nyuma gato y'iyo nkuru,haza amakuru y'uko yafunguwe ndetse yakoranye ikiganiro n'itangazamakuru.

Hagati aho,intandaro yo gufungwa,amakuru avuga ko ari igitaramo yagombaga kwitabira ntiyagikora ku buryo umukire witwa Toussaint wari wamutumiye agashoramo n'agatubutse ndetse akanamuha ibihumbi bibiri by'amadorari ya Amerika,kutakitabira byamuhombeje agasaba inzego z'umutekano mu Burumdi guta muri yombi Bruce Melodie.Gusa yaje gufungurwa ariko aguma i Bujumbura.

Muri iki gitondo nabwo hasohotse inkuru zivuga ko umuhanzi Bruce Melodie,afungishijwe ijisho atemerewe gusohoka mu mujyi wa Bujumbura,atabanje kwishyura amafaranga y'uwo mukire yaniyongereye akagera no muri miliyoni 17 z'amanyarwanda.Ibi bikaba byatumye imodoka ye yabaye ifatiriwe nk’ingwate.

Umuherwe Toussaint arishyuza Bruce Melodie ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Gusa ubwo Melodie yabazwaga na Polisi iherereye mu Bwiza i Bujumbura, yemeye kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi zo atazemera.

Amakuru y'uko Melodie atemerewe gusohoka umujyi wa Bujumbura,yemejwe n'Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi Pierre Nkurikiye,aho yavuze ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie atakiri mu muri kasho ya Polisi mu Bwiza, ahubwo afungishijwe ijisho.

Nkurikiye yavuze ko uyu muhanzi Atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.

Bruce Melodie arashinjwa ubwambuzi bushukana ngo yakoreye umukire w’i Burundi wamutumiye mu gitaramo kikaza gusubikwa muri kiriya gihugu.

Uwo mukire witwa Toussaint wafunze umwika Bruce Melodie,usanzwe azwi cyane mu gushora imari mu tubari no gutegura ibitaramo by'abahanzi, azwi kandi mu bintu byo kuguriza abantu amafaranga bakazayamwishyura bashyizeho inyungu ibizwi nka Banke Lambert.Uyu bivugwa ko ari mubabisakaje mu bindi bihugu nk'u Rwanda.

Amakuru avuga ko ibitaramo yatumiwemo ku wa 2-3 Nzeri 2022 bishobora kutazaba biturutse ku itegeko ryavuye muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cy’u Burundi.Muri ibyo bitaramo, harimo kimwe gihenze cyane ku buryo hari itike ya Miliyoni eshatu z’amarundi mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.Ibyo biramutse bitabaye,byakomeza kuba bibi kuri Bruce Melodie kuko yakwishyuzwa ibihombo byaba byabayeho.