Kayonza:Abagana ikigo cy'urubyiruko bahamya ko bungukiramo byinshi 

Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza ruvuga ko ikigo cy'urubyiruko cya Kayonza giherereye mu murenge wa Mukarange kibafatiye runini mu buryo bwo gutuma bamwe muri bo batishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi byose byangiza ejo habo hazaza n'ah'igihugu.

Leta y'u Rwanda yashyizeho ibigo by'urubyiruko mu mirenge hirya no hino kugira ngo bifashe urubyiruko  kwidagadura runahigira byinshi bitandukanye harimo Ubuzima bw'imyororokere, kutava mu ishuri, no kwirinda ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi.

Abaganiriye na RealRwanda.rw bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bahamya ko ikigo cy'urubyiruko kibafatiye runini kuko gituma batishora mu biyobyabwenge.

Itangishaka obed yagize ati."ikigo cy'urubyiruko kidufatiye runinni bituma tutishora mu biyobyabwenge,kuko hano kuba badukangurira kwirinda, ubwo rero umwanya munini tumara hano ntiwatuma tubijyamo."

Yongeraho ko kuba babyigishwa, nabo bazabigeza kuri bangezi babo bakababwira ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwabo.

Nshimiye Annicent ni umunyeshuri wiga ku rwunge rw'amashuri rwa Mukarange mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye,avuga ko ikigo cy'urubyiruko kibigisha ikoranabuhanga.

Yagize ati."Hano ku kigo cy'urubyiruko bagira  computer lab,bityo turaza tukiga ibijyanye n'ikoranabuhanga tugatahana ubumenyi".

Yongeraho ko uretse ibyo Kandi,bahurira ku bibuga by'imyidagaduro bagakina bigatuma batishora mu ngeso mbi.

Ati"Hano hari ibibuga by'imyidagaduro icya basketball, volleyball , turakina bigatuma tubura umwanya wo gutekereza kwishora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w'ikigo cy'urubyiruko cya Kayonza mu karere ka Kayonza Ntirandekura Elia avuga ko urubyiruko rugerageza kwitabira n'ubwo atari rwinshi ariko ko ubukangurambaga bukomeje kugira bitabire ku bwinshi.

Ati"Hano Kayonza urubyiruko rwaho rugerageza kwitabira n'ubwo rutaraba rwinshi,gusa tugerageza gushyira imbaraga mu bukagurambaga kugirango turebe ko bakitabira ari benshi".

Akomeza avuga ko abakunda kuhaza baba bakurikiye ibikorwa remezo birimo ibibuga by'imikino ndetse n'izindi serivise zihatangirwa.

Ati"Abo twakira abenshi ni ababa baje kwikinira imikino ya volleyball na basketball,abandi kwiga ikoranabuhanga."

Uyu muyobozi asaba urubyiruko rutaragana iki kigo kwitabira ku bwinshi bakaza kuhakura ubumenyi butandukanye bwose buganisha ku kubaka ejo habo heza ndetse n'ah'igihugu muri rusange kuko ari bo mbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba.

Iki kigo cy'urubyiruko cya Kayonza cyiganwa n'abaturutse mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza.Ubuyobozi bw'ikigo buvuga ko igihembwe gisoza umwaka wa 2024,abaganye iki kigo bagera ku bihumbi icumi, umubare ukiri muto ugereranyije n'urubyiruko ruri muri aka karere.

UWASE Adeline/Realrwanda.rw