Mu ibanga rikomeye The Ben yasezeranye mu mategeko na Pamella,abatumiwe bamburwa telefone

Mu ibanga rikomeye icyamamare akaba n'umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wamenyekanye uhumuje dore ko ba nyir'ubwite bifuzaga ko uba mu ibanga rikomeye,ku buryo abatumiwe habayeho igikorwa cyo kubambura telefoni mu rwego rwo kwirinda ko amafoto yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agasamirwa hejuru cyangwa mu bitangazamakuru bikayifashisha bitangaza iyo nkuru.

Gusa abanyarwanda baca umugani ngo" n'uwendeye nyirabukwe mu nyenga yaramenyekanye",Icyakora ibanga ryabo ryanze kwihisha byibura amasaha 2,birangira amafoto agiye hanze aho yatangiye gukwirakwira na mbere y’uko umuhango nyirizina utangira.

Twabibutsa ko mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.Aba bombi basezeranye nyuma y’uko mu kwezi ku Ukwakira 2021,umuhanzi The Ben nibwo yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba kuzamubera umugore, Pamella ndi na we atazuyaje cyangwa ngo yicishe hirya no hino yaramwemereye.

Uku gusezerana kuje nyuma y'uko The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu  bafana be, bamusaba ko yafata icyemezo nk'icya mugenzi we Meddy cyo gushaka umugore.