Intabaza ya Min Musabyimana ku myubakire y'akajagari muri Bugesera ishobora guteza ibibazo bikomeye

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude yaburiye Akarere ka Bugesera ku byago bizakagwira mu minsi iri mbere mu gihe ntagikozwe ngo kagabanye vuba na bwangu ubutaka bwako buri kubakwaho amanywa n'ijoro n'abari guturuka imihanda yose bagacuranwa nk'abacuranwa amasuka mu rugaryi n'itumba.

Ibi babiburiwe kuri uyu wa gatanu tariki 5 Mata 2024, ubwo yasozaga ku mugaragaro umwiherero w'iminsi itatu wahurije hamwe abayobozi bakuru b'Akarere, Abimirenge, n'Utugari, abafatanyabikorwa bako, inzego z'umutekano n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye bangana na 445.

Minisitiri Musabyimana utanyuze ku ruhande ikibazo avuga ko kiri gufata intera '"cy'imyubakire y'akajagari" muri aka karere kiri guterwa n'abari guturuka imihanda yose by'uwuhariko abari guturuka i Kigali babujijwe n'umujyi wa Kigali kubaka mu buryo bw'akahagari, bagahita berekeza amaso mu Bugesera kuko ariho byoroshye gukorera akajagari babujijwe.

Minisitiri ati:"Kimwe mu bibazo biri mu karere ka Bugesera, n'imikoreshereze y'ubutaka.Ibyo murabizi. Kubera guturana n'umujyi wa Kigali umuntu wese udafite ubwinyagamburiro bwo kudakora akajagari mu mujyi wa Kigali aza kugakora hano muri Bugesera."

Akomeza agira ati:" Namwe kandi mu kabyemera mu kamwakira. Ahadakwiriye kubakwa hose uyu munsi muri kuhashyira amazu."

Minisitiri Musabyimana nyuma yo kugaragaza uko ikibazo kiri, n'uburemere bwacyo yabajije abayobozi bari mu mwiherero ati:"Abaturage banyu bazarya iki bazabaho bate? mu buryo bw'igisubizo kihuse agira ati:"Ntabwo bazarya ariya mazu."

Ashimangira ko hafatwa ibyemezo bikomeye kandi bikagenzurwa ko ahatemerewe kubakwa hatubakwa,ahagomba kubakwa ariho hubakwa,Ahakwiye ubuhinzi ko aribwo buhakorerwa,Ahororerwa ko ariho hororerwa ku buryo hatabaho guhindura imiterere y'igishushanyo mbonera cy'imyubakire.

Yemeza ko mu gihe ntacyaba gikozwe ngo bafatirane mu maguru mashya ubutaka busigaye, bagakomeza guha urwaho abagamije kubaka ahemewe n'ahatemewe, bakitega ibyago bizagwirira akarere kuzuye amazu menshi, kuzuye abakene bazicwa n'inzara, kuzuye abantu bazabura iyo bajya, kazuzura akajagari kazaganisha abaturage ku miberero mibi izakurizamo ibyago bikomeye.

Kugeza ubu akarere ka Bugesera gafite ubuso bungana na kilometero kare 1,337 butuwe n'abaturage 551 103 nk'uko ibarura rusange ryo mu 2022 ryabigaragaje.Ni mu gihe kuri kilometero kare imwe,hatuye abaturage 450( 450 Pop/Km2)

Habimana Ramadhan/Realrwanda.rw