Karongi:Umuriro w'amashanyarazi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byatumye asezera akazi ko kwigisha ICT

Umwarimu ukomoka mu Karere ka Nyamasheke witwa Ndikumana Edouard wo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Kagari ka Ntango mu mudugudu wa Kayenzi yasezeye ku kazi ko kwigisha nyuma yo kutishimira uburyo yakoraga ako kazi bitewe n'imbogamizi z'ibikoresho by'ikoranabuhanga bitari aho yigishaga ndetse n'umuriro w'amashanyarazi.

Mwarimu Ndikumana yakoreraga umwuga wo kwigisha mu karere ka Karongi mu Rwunge rw'amashuri rwa Gitabura mu murenge wa Tumba,aho yigishaga isomo ry'Ikoranabuhanga(ICT).Mu ibaruwa ifunguye yandikiye umuyobozi w'Akarere ka Karongi Realrwanda ifitiye kopi,yagaragaje ko igitumye asezera ku kazi ari ukuba ikigo yigishaho cya GS Gitabura kitagira umuriro w'amashanyarazi wifashishwa mu kwigisha iryo somo.

Mu ibaruwa yagaragaje uburyo abangamirwa no gutegura iryo somo rya ICT ;akavuga ko usibye n'umuriro w'amashanyarazi ibikoresho nabyo ari ingume.

Ibi kandi yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Realrwanda.com,Aho yavuze ko yarebye gukomeza kwigisha abana nta bikoresho,abano kwaba ari ukubabeshya ahitamo gusezera.

Yagize ati:"Wakigisha isomo ry'ikoranabuhanga gute udafite umuriro w'amashanyarazi;udafite ibikoresho bijyanye niryo somo ho wakora iki?nafashe umwanya wo gutekereza kuri ibyo nsanga naba ndikubeshya abanyeshuri ndetse nta cyerekezo naba mbaganishamo ;mpitamo kwandika ibaruwa isezera ku kazi."

Yakomeje avuga ko yatangiye akazi kuva tariki ya 1 Ukwakira 2020 akagaragaza imbogamizi afite kugirango isomo rye rigende neza;akamenyesha inzego zibishinzwe bikanga bikaba iby'ubusa.

Ati"Kuva natangira kwigisha tariki ya 1 Ukwakira 2020 nagaragaje ikibazo ariko biranga biba iby'ubusa;rero sindi umucancuro wo gukomeza mbeshya abana b'Urwanda."

Yagarutse ku kuba yaragerageje kwishakamo ibisubizo byo gushaka ibikoresho ariko umuriro w'amashanyarazi ukanga ukamukoma mu nkorera.

Ati:"Nagerageje ibishoboka byose nishakaho bimwe mu bikoresho byifashishwa mu isomo ry'ikoranabuhanga ariko umuriro nawo uba ikibazo;byatumye rero kuri ubu mfata umwanzuro wo kuva ku kazi k'ubwarimu nkareka kubeshya abana b'abanyarwanda."

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw'karere ka Karongi bubivugaho,duhamagara Umuyobozi wako karere Madame Mukarutesi Vestine atubwira ko ayoboye inama kuri webex tumwandikira ubutumwa bugufi akaba atari yadusubiza.Niyagira icyo adubiza turakibagezaho.