Incuke zibyutswa mu gicuku zijya kwiga kimwe mu byatumye amasaha y'amasomo ku mashuri ahinduka

Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko icyatumye Guverinoma yemeza ko mu mwaka utaha wa 2023,amashuri yose abanza n'ayisumbuye azajya atangira saa mbili n'igice za mu gitondo (8:30am) agasoza saa kumi nimwe za nimugoroba (05:00pm) biri mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

Uyu ni umwe mu myanzuro y'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni kenshi ababyeyi bagiye bagaragazaga kutishimira amasaha abana babo babyukiragaho bajya ku ishuri,dore ko by'umwihariko nk'abana biga mu mashuri y'incuke,bamwe babyuka mu ruturuturu bagasiga ababyeyi babo bakiryamye.

Gusa Guverinoma isa n'aho yumvise iki kibazo ari nako yahise ikora ubushakashatsi kuri iki kibazo,isanga koko kibangamiye abana ndetse n'ireme ry'uburezi muri rusange.

Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentin

Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko icyemezo cyo guhindura amasaha y'amasomo atangiriraho ku mashuri,ari ingenzi cyane kuko ubushakashatsi bwerekana ko imitsindire y'abana ifitanye isano ya hafi n'amasaha baruhuka.Urugero abana bari munsi y'imyaka 12 bagomba kuruhuka hagati y'amasaha 9 na 11,naho abari ku kigero cy'ingimbi bakaruhuka hagati y'amasaha 8 na 10.

Ati"Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha yo gutangira amashuri ku munsi ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu Rwanda amashuri yatangiraga mbere ugereranyije n'ibindi bihugu byinshi byo mu karere no ku isi muri rusange".

Akomeza agira ati"Uretse no ku buzima bwabo, muzi ko abana iyo batangiye amashuri bahora barwaye kubera kubyuka igicuku ariko noneho no kuburana n'ababyeyi babo,ari babyeyi babatwaraga jugu jugu cyangwa se bakabaha imodoka zikabajyana mu gicuku.Iyo saha n'igice yiyongereyeho ndetse n'ababyeyi bafite n'imirimo bo ni amasaha abiri bwo yiyongereyeho,birabaha umwanya wo kwita ku bana ndetse no kubageza ku mashuri ababasha kubagezayo".

Ubusanzwe mu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y'iburasirazuba,nka Tanzania na Uganda ku mashuri batangira amasomo Saa mbiri za mi gitondo bagasoza saa kumi za nimugoroba, naho muri Kenya batangira saa mbiri za mu gitondo bagasoza saa kumi n'igice za nimugoroba.