Leonardo wo muri Filime 'Romeo na Juliet' yahakanye iby’urukundo n’umukobwa w’imyaka 19

Icyamamare muri Filime Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane nka Romeo muri Filime ‘Romeo na Juliet’, yavuze ko atari mu rukundo n’umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko, nyuma y’amafoto yabo bombi amaze iminsi acicikana abagaragaza bari hamwe.

Leonardo usanzwe uri mu byamamare bivugwa mu nkundo nyinshi n’abakobwa, inkuru ye n’uyu munyamideli witwa Eden Polani yatangiye kuba kimomo mu cyumweru gishize nyuma yuko aba bombi bagaragaye bajyanye mu birori byo kumurika ikizwi mu muziki nka ‘Extended Play’(EP) y’uwitwa Ebony Riley i Los Angeles muri Leta California.

Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko Leonardo yasobanuye ko ifoto imwerekana ari hamwe na Eden bicaye bakurikirana, ntaho ihuriye no kuba bari mu rukundo cyangwa kuba yaba amutereta.

Leonardo DiCaprio kuri ubu agize imyaka 48 y’amavuko. Kuva yatangira kwamamara, yavuzwe kenshi mu rukundo n’abakobwa batandukanye harimo n’umuhanzikazi Rihanna muri 2015.

Umukobwa waherukaga kuba mu rukundo n’iki cyamamare muri filime z’urukundo, ni Camila Morrone w’imyaka 25. Uyu bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo ariko ruza gushyirwaho akadomo umwaka ushize wa 2022.

Kuva icyo gihe, yavuzwe kenshi n’abandi bakobwa batandukanye ariko byo bikaba bitaragiye ku mugaragaro.

Uyu mugabo yamamaye cyane muri Filime y’ibihe byose y’urukundo, Romeo na Juliet aho yakinnye yitwa Romeo ndetse no mu yitwa Titanic aho yakinnye yitwa Jacques n’izindi zinyuranye. Yagiye atwara ibihembo binyuranye muri sinema harimo n’icyitwa Oscar, gifatwa nk’ikiruta ibindi muri uyu mwuga yatwaye muri 2016.