Perezida Kagame yahaye amakuru meza abakunzi b'umuziki mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Global Citizen wahisemo u Rwanda nk’igihugu cyo gutangirizamo umushinga wa Move Afrika, ashimangira ko Abanyarwanda biteguye kujya bakira ibi bitaramo buri mwaka.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu gitaramo cya mbere cya “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo Perezida Kagame yitabiriye ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame aho bifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki basusurukijwe n'icyamamare Umuraperi Kendrick Lamar n'abandi bahinzi batandukanye.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko ari umugoroba w’ibyishimo,bikaba birushijeho gushimisha kuko ari no mu mpera z'umwaka.

Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka! Hamwe n’umuziki n’ibyishimo.”

Perezida Kagame yongeye guha ikaze umuryango Move Africa,yizeza Abanyarwanda ko ibitaramo nk'ibi bizajya bibera mu Rwanda buri mwaka.

Ati “Tugiye kujya twakira Global Citizen buri mwaka binyuze muri Move Afrika. Ndizeye ko mwisanze mu rugo mwese.’’

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ibitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu kuva uyu mwaka kugeza mu 2028.

Yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu muryango igaruka ku kuba Isi ariwo mutungo abayituye bafite,ndetse avuga ko ari igihe cyo gushimira Abajyanama b’Ubuzima.

Ati “Natekereje kuri iyi nsanganyamatsiko, Isi ni umutungo ntagereranywa.”

Akomeza agira ati “Ndashaka guharira uyu mwanya, gushimira Abajyanama b’Ubuzima batuma dukomeza kugira ubuzima bwiza, butekanye. Kandi Afurika yubakiye ku buzima n’abaturage bize.”

Abandi bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Move Africa barimo umuhanzikazi ukunzwe muri Tanzania, Zuchu, Umunyarwanda Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga,ufite amamuko mu Rwanda Sherrie Silver.