Ngoma:Ibyo wamenya ku mukino w'amateka wahuje amakipe agabanywa n'ikiyaga cya Sake n'urutindo rw'amayobera

Ni mu irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup mu mupira w'amagura mu karere ka Ngoma,ryegukanwe n'umurenge wa Jarama haba mu kiciro cy'abagabo n'icy'abagore, gusa mu bagabo wari umukino w'amateka hagati y'amakipe ahora ahanganye aho umurenge wa Jarama watsinze utababariye umurenge wa Sake.

Mu kiciro cy'abagore,ku mukino wa nyuma ikipe y'umurenge wa Jarama yatsinze iy'umurenge wa Murama ibitego 3:2 .

Inzira umurenge wa Jarama wanyuzemo kugira ngo ugere ku mukino wa nyuma

Mu ntangiriro z'irushanwa,umurenge wa Jarama watangiye uhura n'umurenge wa Mugesera,Jarama itsinda Mugesera ibitego 3:0. Gusa umurenge wa Mugesera mu bihe bya mbere wajyaga wigaragaza mu mupira w'amaguru aho wasangaga umurenge wa Jarama utabasha gutsinda Mugesera uko wiboneye ariko cyera kabaye warawigaranzuye urawutsinda kandi nabi.

Umukino wa kabiri,Jarama yakinnye na Rurenge birangira Jarama itsinze Rurenge ibitego 2:0,naho ku mukino wa gatatu,Jarama yakinnye n'umuturanyi wayo bagabanywa n'igifunzo cy'ikibaya cy'umugezi w'akagera ariwe umurenge wa Mutenderi nabwo Jarama yitwara neza itsinda Mutenderi ibitego 3:2 ihita igera ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'umurenge Kagame Cup.

Amateka ya Sake na Jarama mu mupira w'amaguru

Ubusanzwe umurenge wa Sake uhana imbibi n'uwa Jarama bakagabanywa n'ikiyaga cya Sake ndetse n'ikiraro cy'amayobera cy'ahitwa mu Kanigo.Aho hantu niho hanyura umuhanda rukumbi ugera mu murenge wa Jarama kuko ubusanzwe Jarama ikikijwe n'igifunzo cy'ikibaya cy'umugezi w'Akagera ku ruhande rw'umurenge wa Mutenderi mu Burasirazuba ndetse n'ikiyaga cya Sake mu Majyaruguru ku ruhande rw'umurenge wa Sake.

Mu mupira w'amaguru rero,kuva cyera amakipe y'iyi mirenge yakunze guhangana haba mu mikino ya gishuti mu mashuri cyangwa mu baturage basanzwe.

Umurenge wa Sake rimwe wajyaga utsinda uwa Jarama ariko Jarama igataha itanyuzwe bakambuka ikiyaga cya Sake bakubita agatoki ku kandi ko nabo ubutaha bazabatsinda.Muri Ibyo bihe,Sake yari ifite abakinnyi bakomeye barimo uwitwa Rwabijari, Ngweteri,Tapiri n'abandi bari abahanga.Ni mu gihe umurenge wa Jarama wari ufite abakinnyi bakomeye barimo uwitwa Ngarukiye,Ntabugibudakeba,Yahaya,Gatete,Issa n'abandi batandukanye.

Gusa umurenge wa Jarama wageze aho wigaranzura uwa Sake ku buryo Jarama yajyaga i Sake igakurayo intsinzi ndetse Sake yaba yaje i Jarama nabwo Sake igatsindwa.

Cyera kabaye rero, umurenge wa Jarama weretse uwa Sake ko kuwutsinda bitajya bitungurana aho mu marushanwa y'umurenge Kagame Cup, Jarama yatsinze itababariye Sake.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 5 Mutarama 2024 mu masaha y'igicamunsi kuri sitade ya Ngoma.

Umukino watangiye abantu benshi baha amahirwe umurenge wa Sake bitewe n'uko wageze ku mukino wa Nyuma utsinze umurenge wa Kibungo bizwi ko nawo utoroshye.Gusa na Jarama inzira yaciyemo igera ku mukino wa nyuma ntabwo yari yoroshye kuko yatsinze Mutenderi izwiho kugira impano nyinshi mu mupira w'amaguru.

Nyuma rero y'umukino wabanje wahuje ikipe y'abagore y'umurenge n'ubundi wa Jarama yakinaga n'iy'abagore y'umurenge wa Murama warangiye Jarama itsinze Murama 3:2,hahise hakurikiraho umukino karundura wo mu kiciro cy'abagabo wahuje Sake na Jarama.

Umukino warangiye Jarama itsinze Sake mu buryo bworoshye ibitego bitanu ku busa (5:0).Ibyo bitego bya Jarama,byatsinzwe na Byukusenge Jean D'Amour uzwi nka Cavani watsinze icya mbere ariko iza kongera gutsinda icya gatatu,icya kabiri cyatsinzwe na Manuel wari wambaye Numero zirindwi,Icya Kane gitsindwa na Gikeri Samuel n'aho icy'agashinguracumu cya Gatanu gitsindwa na Sibomana Ramadhan.

Ikipe y'umurenge wa Jarama bwari ubwa kabiri igeze ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'umurenge Kagame Cup kuko yaherukaga mu 2019 aho yatsinzwe n'ikipe y'umurenge wa Remera.Ni mu gihe kandi,mu marushanwa y'umurenge Kagame Cup aheruka y'umwaka ushize,iyi kipe yasezerewe n'ikipe y'umurenge wa Sake ku mukino wa mbere w'irushanwa.

Umutoza w'ikipe y'umurenge wa Jarama Biziyaremye Jean Claude uzwi nka Star,avuga ko Kuva icyo gihe bahise bagenda bitekerezaho bakora imyitozo ku buryo bufatika ari nabyo byabafashije kugera ku mukino wa nyuma bakanitwara neza.Yavuze ko bagize amahirwe bahahurira n'umurenge wa Sake wabasezereye ku ikubitiro mu mikino y'umwaka ushize,ubwo bawihimuraho bawutsinda batawubabariye ibitego 5:0.