#Tour du Rwanda: Vernon yakomeje kugumana icyubahiro,ibya Chris Froome bikomeza kuyoberana

Umwongereza kabuhariwe mu Mukino w'amagare Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick-step,yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30 aho bakoze urugendo rureshya n'ibilometero 132,9 bahagurutse mu mujyi wa Kigali Car Free Zone bagasoreza mu karere ka Gisagara.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023,wari umunsi wa kabiri w'urushanwa rya Tour du Rwanda.Uko byagenze ku munsi wa mbere Tour du Rwanda yerekeza i Rwamagana umwongereza Vernon yongeye gudomoka asiga abandi bari kumwe mu gikundi mbere yo kurenga gato ku cyicaro cya REG i mu karere ka Gisagara.Uyu mukinnyi yatanze abandi ku murongo wari imbere ya ’Gymnase’ ya Gisagara, akomeza kugumana umwenda w’umuhondo ku nshuro ya kabiri.

Vernon yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.Naho icyamamare mu marushanwa y'igare,Chris Froome yabaye uwa 47 asizwe amasegonda umunani.Ibintu bitari byiza kuri uyu mugabo wari witezweho gukora ibitangaza.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.

Ejo kuwa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, nibwo Tour du Rwanda 2023 izakomeza hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze,abakinnyi bakazakora urugendo rw'ibilometero 199,5.