Nta kumufatira ingwate,nta kumufungira mu nzererezi hoya!-Guverineri Gasana asaba abayobozi kwitwara neza mu gihe bishyuza Mituweli 

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Ngoma kudahutaza umuturage ,mu gihe asabwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ibi Guverineri Gasana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Kanama 2022 ,mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ngoma,muri gahunda y'Intara yiswe Gushyashyanira umuturage.

Imirenge ya Remera na Mugesera yagaragarijwe ko igifite icyuho kinini mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bamwe mu bayobozi biyemeza ko  bagiye gufatanya n'abo bafatanya kuyobora, mu gufasha abatarishyura Mituweri kwishyura, ku buryo mu cyumweru kimwe nabo bazaba bamaze kwishyura.

Nzamurambaho Emmanuel Umukuru w'Umudugudu wa Nyarugenge mu Murenge wa Remera ati" Ikijyanye na Mituweri mwagitinzeho mukitugiraho inama kandi turafatanya n'abandi mu cyumweru kimwe  turesa uyu muhigo vuba rwose".

Guverineri  w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko abayobozi badakwiye kwitwaza inama bagiriwe z'uburyo besamo umuhigo wa Mituweri ngo bahutaze umuturage, ahubwo ko umuturage akwiye kwigishwa adahutajwe kandi atajyanywe mu nzererezi.

Ati:"Nta kuvunda,nta gukubita umuturage,kumutoteza,nta kumufatira ingwate,nta kumufungira mu nzererezi hoya! Mumubwire neza mumusobanurire na we yumve ko uko bimeze neza,  mumufashe mubihe umurongo agure Mituweri.

Imvugo yawe,ikizere bakugiriye,icyo ugamije,uburyo ugomba kugikemura,uburyo usaba ubufasha mufatanye mwese mubyifatemo neza".

Raporo y'ishami rya  Mutuelle de Sante yakozwe kugeza taliki 24 Kanama 2022, igaragaza ko Akarere ka Ngoma kari ku mwanya wa Kabiri nyuma y'Akarere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba mu gutanga ubwisungane mu kwivuza aho kageze ku kigero cya 82.5%.