Ntaho amara kabiri! umutoza Masudi Djuma yirukanwe atamaze umwaka mu ikipe yatozaga

Irambona Masudi Djuma bisa n'aho igikapo cye gihora gipakiye kuko muri iki gihe nta kipe amaramo kabiri dore ko n'ikipe yari yagiyemo ya Dodoma Jiji na yo yamaze kumwereka umuryango usohoka.

Uyu mutoza w’umurundi watoje ikipe y'abafana benshi hano mu Rwanda Rayon Sports,yirukanwe nyuma y'uko muri Gashyantare uyu mwaka aribwo yagizwe umutoza w’ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania.

Nyuma y'amezi umunani atoza iyi kipe yahisemo kumusezerera kubera umusaruro hafi ya ntabwo kuko mu mikino itandatu ya shampiyona yari amaze gutoza,yatsinzemo umwe, anganya ibiri atsindwa itatu,aho yari ku mwanya wa 14 n’amanota 5.

Mu itangazo ikipe Dodoma Jiji yasohoye,ni uko yafashe umwanzuro wo gusezerera n'abandi batoza bose bakoranaga na Masudi Djuma, ubu ikipe ikaba igiye kuba itozwa n’umutoza w’ikipe y’abana witwa Omary Mohammed.

Umutoza Masudi Djuma yagiye muri Dodoma Jiji nyuma y’igihe gito asezerewe n'ikipe ya Rayon Sports kuko yasinye imyaka ibiri nk’umutoza wa Rayon Sports tariki 26 Nyakanga 2021,ubwo byageze tariki 7 Ukuboza 2021,ahita ahabwa ibaruwa umuhagarika ku kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza.Ni mu gihe kandi tariki 6 Mutarama 2022, yaje guhabwa ibaruwa isesa amasezerano ye yari afitanye n’iyi kipe yambara ubururu n'umweru izwi ku izina rya Gikundiro.