Nyamasheke:Arabarira iminsi ku ntoki ategereje urupfu kubera inzara imwugarije

Umusaza witwa Nasson Bagirishya utuye mu Mudugudu wa Nyagacaca mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Kilimbi ho mu karere ka Nyamasheke aratabaza inzego zitandukanye n'abagiraneza kumuba hafi kuko abarira iminsi ku ntoki kubera inzara bigakubitiraho n'uko arembeye mu nzu ya wenyine.

Ubwe aganira na Realrwanda.com yavuze ko abayeho nk'utariho kuko umunsi urenga atagize icyo ashyira mu kanwa haba kurya cyangwa kunywa.Kuri we nta minsi asigaje ku isi kubera isari imwugarije,bityo agahamagarira abagira umutima utabara kumuba hafi kugira ngo arebe uko yasunika ubuzima buri mu marembera.

Bamwe mu baturanye n'uyu musaza Nasson baganiriye na Realrwanda.com bahamya ko yitaweho byamwongerera iminsi yo kubaho dore ko yugarijwe n'inzara n'umwanda kubera kubura amikoro ndetse n'abamwitaho.

Higiro Marcel uturanye n'uyu muswza avuga ko ari mu buzima bubi dore ko yibana mu nzu wenyine akaba ntawe afite babana wamwitaho bityo hakaba harebwa uko ubuzima bwe bwasigasirwa.

Yagize ati:"Twe twibaza uko ikibazo cya Nasson cyakemuka bikatuyobora,natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho.Tugasaba inzego za Leta iza matorero ko bagoboka uyu mugabo dore ko bavuga ko Imana yigaragariza muri bene bariya badafite kivugira."

Marcel akomeza avuga ko kuba abayeho wenyine byamwongerera ububabare bukabije bikaba byanatuma agera aho yiyahura.

Ati:"Birashoboka ko no kwiyahura byaziramo,bityo bigatuma yanakwiyambura ubuzima hakaba harebwa uko ikibazo cyafatirwa umwanzuro."

Marguerite Uzabakiriho nawe aturanye na Nasson avuga ko iyo amurebye akumva abirirwa basenga mu by'ukuri ko gusenga kwa mbere ari ugufasha abatishoboye ;indembe n'abari mu bibazo bikomeye.

Ati:"Ijambo ry'imana rivuga ko mu bikorwa byiza byazatuma umuntu ajya mu ijuru ari ugufasha abakenye ubufasha, abashonji, abapfakazi, indembe, impfubyi n'abandi bakeneye ubufasha bityo imana ikagororera uwatanze."

Uzabakiriho akomeza yibaza icyo abanyamatorero baturanye bamumariye,akibaza uburyo nta n'umushumba n'umwe wigeze amusura kandi bizwi ko amaranye igihe ibibazo nk'ibi bityo akabifata nko gutuka Imana.

Ati:"Afite umwumbati umwe mu ikote niwo arumaho acungana nawo ko utarangira,ni byo biryo bye bya mugitondo,saa sita na n'ijoro ariko ugasanga hari abasenga bavuga ko bavugana n'imana ariko ugasanga badatera intambwe mu kugirango afashwe.

Twashatse kumenya icyo inzego z'ibanze zo muri ako gace,twegera Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagacaca yanga kuvugisha itangazamakuru avuga ko atagira icyo avuga atabiherewe uburenganzira na Gitifu.Duhamagaye Gitifu akumva ko ari Umunyamakuru,Terefoni yayiriye urwara araruca ararumira.

Ku murongo wa Terefoni igendanwa twahamagaye Madame Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appollonie ntiyafata Terefoni.Twamwoherereje ubutumwa bugufi tumubaza niba hari icyo azi kuri icyo kibazo nicyo bateganya kugikoraho ariko kuva twangira gutegura iyi nkuru kugeza ubu ntabwo arasubiza ubwo butumwa bugufi.Nibagira icyo badutangariza tuzakibamemyesha.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com