RBC yahagaritse ikwirakwiza ry’ibipimo bya malaria byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyahagaritse ikwirakwizwa rya bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gupima malaria mu buryo bwihuse, nyuma yo kubitumiza mu mahanga ariko igenzura rikemeza ko bitujije ibisabwa.

RBC ivuga ko muri Kamena 2022, yakoze isuzuma ku makarito 54 y’ibipimo bya malaria bitanga ibisubizo byihuse, Malaria Rapid Diagnostic Test, RTDs.

Bimwe mu byatoranyijwemo ngo bigenzurwe byoherejwe muri laboratwari y’Ikigo cy’ubushakashatsi cya Research Institute for Tropical Medicine muri Philippines, ngo bisuzumwe.

Ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yandikiye mugenzi we uyobora Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ibikoresho byo mu buvuzi (RMS Ltd), kuri uyu wa 26 Nyakanga, igaragaza ko icyo icyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari abajyanama b’ubuzima n’amavuriro yigenga, bagaragaje ko hari ibikoresho bimwe bashyikirizwa bagasanga umuti w’amazi (buffer) wakabayemo, utuzuye.

Yakomeje ati "Hashingiwe kuri raporo y’igenzura ry’ubuziranenge yatanzwe na Laboratwari yabisuzumye, mu bipimo bine byasuzumwe, bibiri byagaragaje ko umuti wakabaye urimo wagabanyutse kubera guhinduka umwuka."

Prof Muvunyi yasabye RMS Ltd ko hagendewe ku byavuye mu igenzura ryakorewe mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Philippines, biriya bipimo byagaragajweho ikibazo bidashobora kwifashishwa mu gupima malaria.

Yakomeje ati "Mu gihe dutegereje ko uwakoze ibi bipimo akora iperereza ricukumbuye kuri iki kibazo ndetse hakaboneka uburyo bwo kugikosora no gukumira ko cyakongera kubaho nk’uko biteganywa na RFDA, turasaba guhagarika ikwirakwiza ry’ibipimo bigize icyiciro cyagaragaye ko kitujuje ibisabwa."

Ibyo bikoresho byifashishwa umuntu afata urushinge akajomba ku rutoki, amaraso make cyane akayashyira ku gakoresho kabigenewe, ubundi ugashyiramo ibitonyanga bibiri bya wa muti (buffer) uri mu gacupa.

Ibyo bitonyanya binyura muri ya maraso, umuntu yaba ari muzima hakiyandikamo agakoni kamwe, yaba arwaye hakazamo tubiri.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu bijyanye n’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko bishoboka cyane ko ibipimo bisohoka mu ruganda byujuje ibisabwa, ariko bikagera aho bijyanywe byatakaje ireme kubera impamvu zitandukanye.

Yatanze urugero ku buryo hashobora gutumizwa nk’ibinini bya paracetamol, wabigeza aho ubijyanye ugasanga byavungaguritse bidashobora gutangwa, bitandukanye no kuba byaravuye mu ruganda bitujuje ubuziranenge.

Yakomeje ati "Bishobora guterwa n’urugendo rwakozwe, noneho bapima bagasanga igipimo kituzuye, ntabwo bivuze ko ibipimo biba byasohotse bitujuje ibisabwa."

Yavuze ko iyo bigaragaye ko hari ibipimo bitameze neza habaho kumenyesha RMS Ltd kugira ngo itabishyikiriza abagomba kubikoresha, kandi bitujuje ubuziranenge.

Imibare ya RBC yerekana ko hagati ya 2017 na 2021, u Rwanda rwagabanyije abarwaraga malaria ku kigero cya 76%. Mu 2021 abarwaye malaria bari miliyoni 1.1 bavuye kuri miliyoni 4.8 mu 2017.

Kuri malaria y’igikatu, mu 2021 abayirwaye ni 1900 bavuye ku 11,000 mu 2017, hakaba harabayeho igabanuka rya 85%.

Ku bigendanye n’abishwe na malaria, mu 2021 yishe abantu 69 mu gihe mu 2016 bari 706, bakaba baragabanutseho 90 ku ijana.