Perezida Kagame yijeje abatuye mu ntara gukorana nabo Siporo Rusange

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahaye ikizere abatuye mu ntara ko bidatinze azifatanya nabo muri siporo rusange izwi nka Car Free day.

Ibi bikubiye mu butumwa umukuru w'igihugu yasubije umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wasabye ko yazakorana siporo rusange n'abatuye mu ntara.

Uyu muntu ukoresha amazina ya Placide Art Rwanda ku rubuga rwa twitter yagize ati"Mbega uko byaba byiza basi natwe mu ntara badusuye tugakorera Sport hamwe nta kiza nkabyo".

Asubiza uwabimusabye Perezida Kagame yagize ati “Gutinda suguhera…....bizashoboka bitaraba cyera .....Inama:Tuzatangirire mu yihe Ntara!??”

Siporo rusange izwi nka Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abaturarwanda gukunda no gukora Siporo.