Kayonza:Umugabo yishe umugore we n'umwana abakase amajosi arangiye nawe ariyahura

Umugabo wari uzwi ku izina rya Selemani wo mu mudugudu wa Humure akagari ka Kiyovu umurenge wa Ndego akarere ka Kayonza biracyekwa ko yishe umugore we n'umwana abakase ijosi arangije yimanika mu mugozi nawe arapfa.

Amakuru y'urupfu rw'uwo muryango yamenyekanye kuri uyu wa kabiri Tariki 6 Gashyantare 2024.Abaturage baganiriye na Realrwanda.rw,bavuga ko ubusanzwe uwo muryango wari ufitanye amakimbirane ndetse bahoraga babunga ariko bikanga dore ko yabishe nyuma y'iminsi ibiri bavuye mu bunzi kuko bavuyeyo kuwa gatatu babunze.

Abaturage bavuga ko baheruka kubona uwo muryango kuwa Gatanu aho ngo umugore bamubonye ku gasantere ka Ndego amaze guhaha umuceri atashye agiye kuwuteka.Muri icyo gihe kandi,ngo umugabo yari mu kabare aho mu gasantere bamubona afite inzoga ebyiri bakunze kwita ibyuma arimo kuzigotomera babona afite umujinya.Ngo byageze nimugoroba arataha ntibongera kumurabukwa we n'umugore Kuva icyo gihe.

Uyu munsi nibwo bavumbuye ko uwo muryango waba warapfiriye mu nzu nyuma y'uko hatumaga amasazi ndetse hari n'umunuko.Ngo nyuma yo kubona ibyo,byabaye ngombwa ko bakingura kuko urugi rwari rukingiye inyuma ruriho ingufuri,binjiye mu nzu basanga umugore ari ku buriri yambaye ubusa yaraciwe umutwe igihimba kiri ukwacyo n'umutwe ukwawo.Cyo kimwe n'umwana ngo nawe umutwe wari ukwawo n'igihimba ukwacyo.

Ngo umugabo yamaze kubica ahita asohoka urugi arukingira inyuma maze yinjirira mu idirishya aragenda afata ameza ayashyira mu cyumba gitandukanye n'icyo yiciyemo umugore n'umwana,noneho ayakandagiraho yishyira mu mugozi ariyahura arapfa nawe yambaye ubusa mu gatuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ndego Kabandana Patrick,yemereye Realrwanda.rw ko amakuru y'abo bantu ariyo ariko avuga ko ibyinshi aribubitangaze nyuma y'uko ageze aho byabereye kuko yari mu nzira aganayo.

Uwo mugabo nyakwigendera Selemani n'umugore we ngo bari abimukira baturutse mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu,bakaba bari bamaze imyaka itatu batuye indego bakaba bari bafite umwana w'umukobwa bapfanye w'imyaka itatu y'amavuko.