Ngoma:Hatangijwe gahunda y'igitondo cy'isuku izunganira iyihasanzwe ya Gira isuku usobanuke 

Mu mirenge igize intara y'iburasirazuba abaturage n'abayobozi baramukiye mu gikorwa cy'umuganda udasanzwe wahawe izina ry'igitondo cy'isuku aho mu mirenge yose bakoze isuku ahantu hatandukanye haba mu mihanda minini,imigenderaniro ndetse n'ahandi.

Ni gahunda yatangijwe n'intara y'Iburasirazuba kuri uyu wa Mbere taliki 12 Nzeri 2022,naho mu karere ka Ngoma hakaba hasanzwe gahunda ya "Gira Isuku Usobanuke" ikorwa buri wa gatutu w'icyumweru ikaba yaratangijwe n'inzego z'abagore hagamijwe kwimakaza isuku aho batuye.

Umwe mu baturage baganiriye na RealRwanda.com witwa Niyonzima Jean Damascene utuye mu murenge wa Remera avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kandi kirushaho kubashishikariza kugira umuco w'isuku.

Ati:"Iki gikorwa tuzindukiyemo n'ubundi twari dusanzwe tugira isuku ariko kuba abayobozi baje ngo dufatanye uyu muganda, biradufasha kugira imbaraga no gukomeza kuzirikana ko isuku ari isoko y'ubuzima kandi natwe muri rusange ntawishimira kuba mu mwanda".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yabashimye uruhare Abaturage bagaragaje mu kwitabira gahunda y'isuku idasanzwe ndetse n'uburyo bakomeje gufatanya n'ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Meya Niyonagira yabasabye gukomeza kwita kubikorwa bigamije gukumira ibiza harimo kuzirika ibisenge,gutera ibiti birwanya isuri mu mirima dore ko tugeze no mu gihe cy'ihinga ahateganyijwe imvura y'umuhindo ishobora kuzaba nyinshi,ikaba yagira ibyo yangiza igihe abantu batayiteguye hakiri kare.

Iyi gahunda y'umuganda udasanzwe wiswe "Igitondo cy'Isuku" yatangijwe n'Intara y'iburasirazuba igakorerwa mu mirenge yose igize iyi ntara,yashyizweho hagamijwe gukora isuku ku mihanda minini, imihanda y'imigenderano no mu nkengero zayo, muri sentire z'ubucuruzi aho Abaturage batuye n'aho bakorera mu rwego rwo kwimakaza umuco w'isuku n'isukura.Ni gahunda izajya ikorwa buri wa mbere w'icyumweru.