Ngoma:Intara yemeye gukorera ubuvugizi akarere kugirango amahirwe ari mu bukerarugendo n'ishoramari abyazwe umusaruro

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko bitewe n'amahirwe mu bukerarugendo n'ishoramari bikomeje kwisukiranya mu karere ka Ngoma,hagiye gukorwa ubuvugizi mu rwego rw'igihugu rw'Iterambere RDB, kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro ari nako bateza imbere umujyi w'akarere ndetse n'indi mijyi uwunganira.

Ibi byagarutsweho kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 mu nama yahuje ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba,ubw'akarere ka Ngoma ndetse n'abandi bayobozi batandukanye,yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo akarere ka Ngoma kabashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari haba mu ishiramari n'ubukerarugendo.Urugero nko mu bukerarugendo,hagaragajwe uburyo ibiyaga biri mu karere ka Ngoma bya sake na Mugesera byaba ahantu hakurura bamukerarugendo, hashyirwa amahoteri ndetse n'indi mishinga ibyara inyungu.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yavuze ko usibye kuba ibiyaga byabyazwa umusaruro mu bukerarugendo,binafite umwimerere w'amafi arobwamo kuko nayo ashobora kuba ikirango cy'akarere.

Ati"Biriya biyaga nabyo bifite potensho (imbaraga) z’uburobyi kandi amakuru dufite tutarakorera ubushakashatsi,ni uko mu kiyaga cya Birira na Rukumberi ari ibiyaga bigira amafi aryoha cyane mu gihugu cyose ibyo byemejwe na RAB.Ubwo rero numva iyo fi ya Birira na Mugesera ibaye promoted ( imenyekanishijwe),ishobora kuduha irindi zina muri Ngoma kuko ngo niyo fi ya mbere imeze neza mu gihugu cyose".

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yagaragaje ko akarere ka Ngoma gafite amahirwe menshi mu by'ishoramari n'ubukerarugendo,kuko kari mu ihuriro ry'imihanda ikomeye ndetse n'ibiyaga bibarirwamo ibyo byose byagira icyo bifasha mu iterambere.

Ati"Nk'uko mubibona cyangwa mubizi uyu mujyi wa Ngoma ni umujyi uri hagati uhuza umuhanda ujya mu Majyepfo y'igihugu cyacu nka Nyanza na Huye,n'umuhanda ujya Tanzania na Kigali ariko nanone mu mirenge imwe nka Rukira nk’umuhora w’amabuye uva za Kayonza ujya za Kirehe, mu by'ukuri hari imisozi nyaburanga ku buryo twahabyaza umusaruro ndetse tukareba n'igice kinini cyane cy'ibiyaga nka Rukumberi na Mugesera twumva ko twahashyira umushinga ukomeye cyane ubukerarugendo bwo mu mazi, ubuhinzi,umuco ndetse n'ubucuruzi bukomeye".  

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko mu rugendo rwo guteza imbere ubukerarugendo n'ishoramari ndetse n'umujyi wa Ngoma n'imijyi izawunganira,intara yiteguye gukora ubuvugizi bushoboka kugira ngo iyo ntego igerweho.

Ati"Ku bufatanye n’akarere, intara igiye gusaba RDB ndetse n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka kuza muri iki gikorwa, baze tubereke hariya Rukumberi, Sake na Rukira nabo barebe ubwo bwiza nyaburanga.Noneho hafatwe umwanzuro ko bigomba kujya mu gishushanyo mbonera cy’akarere kugira ngo gishobore kubyazwa umusaruro muri ayo mahirwe". 

Umuyobozi w'urugaga rw’abikorera mu ka karere ka Ngoma, Habakurama Orest,yavuze nk'abikorere biteguye gushora imari mu mahirwe ari mu karere ndetse bakanashishikariza abandi kuza kuhashora imari.

Ati: Uruhare rwacu nkabikorera ni uko dushora imari kandi ku buryo bugaragara amahirwe arahari mu karere ka Ngoma, dufite ibiyaga mu mirenge itandukanye ariko cyane cyane Rukumberi ,Sake, Mugesera, Zaza, iyo mirenge yose ifite ibiyaga kandi byiza ari nayo mpamvu amahirwe ahari ahubwo arugushishikariza abikorera bose kugira ngo bumve ko ayo mahirwe ari ayabo kandi bakwiriye gushorami imari kandi uwikorera iyo yumvise ahantu akwiye gushora imari, abikora vuba kugirango yunguke".

Ku bufatanye bw'akarere ka Ngoma n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka NLA,harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’akarere ka Ngoma kose,ku buryo kizagaragaza pariseri zo guturamo mu gice cy’ibyaro, hakabamo igice cy'imijyi,ibice by'ubuhinzi,iby'ubukerarugendo,iby'amashyamba n'ibindi.Biteganijwe ko umujyi wa Ngoma uzaba ufite indi mijyi ibiri iwunganira ariyo umujyi wa Rukira ndetse n’umujyi wa Sake.Mu rwego rwo kwagura umujyi wa Ngoma,uzaba ugizwe n'imirenge ya Remera,Kazo ndetse na Kibungo.Naho umujyi wa Sake ukagirwa n'umurenge wa Rukumberi n’umurenge wa Sake.Ni mu gihe mu bindi bice by'imirenge,hazashyirwa udusantire tugendanye n'igihe.