Umuco nyarwanda w'isuku no gutabarana,bimwe mu bituma ibimenyetso byifashishwa mu butabera byangirika

Inzego z’ubutabera ziragaragaza ko kutamenya kubungabunga ibimenyetso by’ahabereye icyaha ku baturage bituma hadatangwa ubutabera Nimugihe hari abaturage bavuga ko uko kubungabunga ibimenyetso bibangamiye umuco nyarwanda basanganywe wo gufasha ndetse no kugira isuku.

Abaturage baragaragaza ko umutima basanganywe wo gufasha abari mu kaga ndetse no kugira isuku udahuye no gufasha ubutabera gukusanya ibimenyetso. Bavuga ko ahanini usanga ikusanywa ry’ibimenyetso ribabuza kwegera, gukora, gusukura ndetse no gufasha uwahuye n’ikibazo runaka cyangwa se uwahohotewe.

Basaba ko hajya hashakishwa ubundi buhanga bukoreshwa mu gukusanya ibyo bimenyetso.

Mutimura Ezigadi, ni umwe mu baturage baganiriye na Isango Star ducyesha iyi nkuru,agira ati“bagashakishije mur’ubwo buryo bagatandukanya utabara n’uwica, cyangwa se niba namuteruraga mwegura kugira ngo muryamishe mukure mu bucuri, cyangwa se banamfata bakareba ko koko ubwo bugome narimbufite kubera bwa bushobozi bwabo bafite.”

Bamwe mu babyeyi ntibumva kimwe ibyo gusigasira ibimenyetso, cyane ku uwakorewe ihohoterwa bigendanye n'umuco wo kugira isuku.

Umwe yagize ati: “Uwo munsi nareka kumwoza kugira ngo ibimenyetso bigaragare, noneho undi munsi nk’uwa kabiri nkamugirira isuku nk’umubyeyi.”

Umushinjacyaha Françoise wo mu karere ka Gasabo yagaragaje uburyo ibi bibangamira ubutabera, ati: “Usanga kenshi niba ari ikibazo kijyanye n’urupfu, ubwo RIB ijya kuhagera ibimenyetso byasibanganye..."

Barajiginywa Theogene; Umushinjacyaha mu karere ka Musanze, ntajya kure y’ibi gusa avuga ko hakenewe gutangwa inyigisho ijyanye n'uko ubufasha bw'ibanze bwatangwa kandi hadasibanganyijwe ibimenyetso.

Ati: “ Hari ikibazo tugira cy’uko abagera mbere aho icyaha cyabereye bangiza ibimenyetso. Niba babyishe bakihagera ntabwo icyo kimenyetso tukibona noneho ugasanga akenshi ntihatanzwe ubutabera.”

 Akomeza agira ati"Akenshi iyo usanze umuntu ari gusamba birumvikana ko nk’umuntu ureba uko wamukiza, ukamugeza kwa muganga, ariko se ni gute byakorwa hatabayeho no kwangiza bya bimenyetso byazifashishwa mu kugaragaza uwamugiriye nabi!?”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cya Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga,Charles Karangwa, arasobanura ko hari uburyo bwa nyabwo byakanyuzemo,

Ati: “Umuntu wafashwe ku ngufu iyo atabashije gufatirwa ikimenyetso mu minsi itatu biba byarangiye kandi mur’iyo minsi itatu ntabwo yoga, ntabwo akaraba ariko iyo umubyeyi agiye kumureba agenda yamwuhagiye! niyo agiye kuri polisi agenda yamwogeje, yamusize n’utuvuta ndetse akamwambika umwenda mwiza. Uwo ni umuco wa Kinyarwanda ariko ikimenyetso kiba cyangiritse. Kuko iyo utabifashe mur’icyo gihe ntushobora gusubira kubibona. Uzarindira ko agira inda kandi benshi siko batwita. ”

Avuga ko Umuntu ugomba kugera bwa mbere aho icyaha cyabereye agomba kuba ari umuyobozi, hagakurikiraho polisi, ndetse na RIB.

Karangwa yongeraho ko bazahugura inzego bakorana n’abayobozi b’ibanze kugera ku Kagali, kugira ngo ibimenyetso bibungabungwe bifatwa neza ku buryo nta muntu watangira gukorakora abyangiza. Avuga ko izi nzego arizo zigomba kugera mbere ahabereye icyaha.

Ibimenyetso bifite uruhare runini mu gutanga ubutabera, cyane ko ari byo bishingirwaho kugira ngo icyaha gihame ugicyekwaho cyangwa igihe bitabonetse akarekurwa kuko nta kimuhamya icyaha kiba gihari.

Isango Star 