Rusizi:Bweyeye ya kera siyo y'ubu,imvugo y'ibyishimo ku batuye uyu murenge wari warazonzwe n'ibibazo

Bamwe mubatuye n'abakorera mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ho mu ntara y'Uburengerazuba barishimira icyerekezo Umurenge wabo wihaye bijyanye no gutera imbere byihuse dore ko ari umurenge wari mu bwigunge mbere ya 2007 kuko utagiraga ibikokorwaremezo nk'amashanyarazi,hotel n'ibindi bitandukanye.

Mu baganiriye na Realrwanda.com muri Centre y'Ubucuruzi ya Bweyeye,bavuze ko bishimiye intambwe bamaze gutera yaba mu mibereho myiza n'iterambere muri rusange ry'uyu Murenge,warangwagamo ubukene bukabije.

Tuyisenge Jean Paul ni Umucuruzi ukorera muri iyo centre y'Ubucuruzi ya Bweyeye aganira n'umunyamakuru yacyeje Iterambere rimaze kugerwaho ariko ashimangira ko urugendo rukiri rurerure.

Ati:"Bweyeye ya kera siyo y'ubu,uwashaka kuyireba yaza akareba akayigereranya na mbere ya 2007,aho wasangaga dufite umubare mwinshi w'abakene badafite icyo kurya kubera kurumbya imyaka.Kuri ubu watembera imirima, ukareba uburyo ishwagara twahawe n'Akarere na Nkunganire byahinduye byinshi mu buhinzi bwacu dusigaye dukora kinyamwuga mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko."

Yakomeje avuga ko ishwagara yatumye imirima yabo iva mu busharire bwaribwarayizonze bwatumaga idatanga umusaruro ndetse mbere wasangaga ntawushobora kwigondera ifumbire mvaruganda ariko kuri ubu Leta ibagenera ifumbire bigatuma babona umusaruro ushimishije.

Iyo utembereye muri uyu Murenge ubona Hari impinduka yaba ku miturire ugereranyije na mbere uko byahoze aho wasangaga inzu zihubatse ari za Nyakatsi zitajyanye n'igihe cyangwa ugasanga ari inzu ziciriritse muri rusange.

Imaniraguha Claude afite inzu y'Ubucuruzi muri Centre ahamya ko imiturire yahindutse ku rwego rushinishije aho asanisha Bweyeye ya mbere itaragiraga hotel yo kwakira abashyitsi cyangwa ukeneye iyo serivise ariko kuri ubu usanga iyi hotel yarahinduye byinshi .

Yagize ati:"Ku bwanjye ndashima ubuyobozi kuko butwitayeho ku buryo umuturage wa Bweyeye wese abibona.Mbere inzu z'ubucuruzi wabonaga ziciriritse zirangwa n'umwanda,kuri ubu nawe reba amazu meza y'Ubucuruzi dufite.Iyi ni iyanjye urabona se ntarateye imbere munyamakuru? Zamuka haruguru urebe iriya Hotel yakira abashyitsi,ndizera ko nawe uyisura ukayireba.Bweyeye tumaze kugera aho tugera nubwo tutadamarara ngo twageze iyo tujya."

Hari ibyifuzo basaba ko byakorerwa ubuvugizi

Mujawamariya Marguerite avuga ko nubwo bari gutera imbere,basaba kwegerezwa Station ya RIB ikurikirana abakoze ibyaha bitandukanye aho usanga haba Polisi y'igihugu nayo ugasanga hari inshingano idafite.N'aho RIB iri kuhagera n'abatangabuhamya usanga bigoye.

Ati:"Umuntu aragukorera urugomo bigasaba ko ujya gutanga ikirego mu Murenge wa Nyakabuye, ukabona ari ikibazo kuko gutega byobyine ari ibihumbi cumi na bibiri.Ugasanga babyinubira bikanatuma hari bamwe bakurizaho guhemukira bagenzi babo".

Akomeza ati:"Ugatumwa abatangabuhamya ku bagezayo bikaba ikibazo kuko hari n'abaguca amafaranga bita insimburamibyizi.Ukabona rimwe na rimwe byaba n'ubucuruzi.Tukaba dusaba inzego zitandukanye kubyihutisha."

Amakuru yizewe Realrwanda.com ifite ni uko guhera mu cyumweru gitaha umukozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha azaba yahageze kugira ngo ajye yakira anacyemure ibibazo by'abaturage.

Yavuze Kandi no Ku buvuzi,aho asaba ko Centre da Sante ya Bweyeye yashyirwaho abaganga b'inzobere bikajya bibarinda kujya gushakira ubwo buvuzi I Gihundwe kuko ari iyo bigwa.

Ati:"Batuzanira aba dogiteri bakajya badufasha aho kugirango tujye iyo za Gihundwe ibintu usanga bitugora mu rwego rwo hejuru".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweyeye Bwana Daniel Ndamyimana aganira na Realrwanda nawe yashimye uko iterambere ry'uyu murenge riri kugenda rizamuka ariko ashimangira ko byose biva mu bufatanye bw'abaturage n'ubuyobozi.Anasaba wbaturage gukomeza gufatanya n'ubuyobozi kuzamura umurenge wabo.

Ati:Ntawabura kuvuga ko guhindura imyumvire kw'abaturage ba Bweyeye ari byo bitugejeje kuri ibi no kwesa imihigo imwe n'imwe kuri ubu.Ngashimira abo baturage nkabasaba ko tugomba gukomeza ubufatanye bikazatugeza kuri byinshi twifuza dushyigikiwemo na Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'U Rwanda Paul Kagame."

Uyu Muyobozi yavuze ko n'ibibazo bihari birikuvugutirwa umuti k'ubufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi kugira ngo Umuturage ahore ku Isonga.

Ati:"Abaturage ba Bweyeye Hari byinshi bakeneye nibyo Koko ariko barebererwa n'Ubuyobozi ntidushidikanya ko nabyo vuba bije kuvugutirwa umuti maze umuturage agatengamara mu Rwanda rwuje ibyiza."

Umurenge wa Bweyeye ni Umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi yari yarazonzwe n'Ubukene n'uruhuri rw'ibibazo ariko kuri ubu usanga ibyari ibibazo bibugarije byarakemutse.Aha ntitwabura kuvuga kuri Bweyeye mbere itagiraga umuriro ariko kuri ubu iracaniye kugeza n'ubwo bashyiraho amatara yo ku muhanda.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com