
Abatuye umurenge wa Rugerero wo mur’aka karere baravuga ko bugarijwe n’ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare yinganjemo inka n’ingurube, ari kwibwa akabagorwa ku gasozi. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bugiye kongera uburinzi bw’ayo ndetse no guhana abafatiwe mu bujura.
Aba baturage bo mu mu murenge wa Rugerero baravuga ko bugarijwe n’ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare yiganjemo inka n’ingurube bukomej kwiyongera kuburyo abari kuziba bari kuzibagira ku gasozi bakahasiga ibihanga n’iminone.
Umwe mubahatuye waganiriye n’Isango Star, yagize ati : “Bibye inka mu kagali ka Rwaza noneho baraza bayinyuza hano ku kiraro cya Ndobogo barayijyana bayibagira kuri Sebeya(Umugezi). Barahuhura kuko ntabwo bajyana uruhu…bijyanira iminopfu gusa ! Ku wa kabiri bibye ingurube yo kwa muramukazi wanjye.”
Undi nawe ati : “Ujya kumva ngo ibunaka bajyanye inka, na hariya batwaye inka…tukumva ngo bazibagiye mu binani(ibihuru)mbese usanga ari ibintu bigenda bikora ku baturage cyane.”
“nyirayo atuye hano, yarayibuze noneho haza amakuru avuga ko hari igihanga, amara n’ibinono biri hano hirya ya Sebeya.”
Iki kibazo gihangayikishije cyane aba baturage bavuga ko mugihe nta gikozwe kur’ubu bujura , buzakomeza kuyogoza aka gace.
Umwe ati : “Ni ikibazo rwose keretse leta ariyo ishyizeho ab’umutekano . Nka polisi igashyiraho abo gufasha ab’umutekano noneho bagafasha abaturage kuko abajura ni benshi cyane.”
Undi ati : “ ni ikibazo ! Bampamagaye mabwira ko inka bayitemye imitsi y’inyuma !”
Icyakora ku ruhande rw’ubuyobozu bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko hari ikizere cy’uko ubu bujura buzarangira burundu mugihe kiri imbere, kuko bugiye kongera umutekano w’amatungo, cyo kimwe n’abafatiwe muri ubu bujura bazabihanirwa by’intanga rugero.
Kambogo Ildephonse ; umuyobozi w’aka karere, yagize ati : “Ubu twiringira amarondo y’umwuga kuko abaturage aribo birindiraga amatungo yabo. Ariko nanone si ibyo gusa kuko hari no guhana ugereranyije na mbere, no guhanahana amakuru no guhana abo tubonye babigizemo uruhare kandi turizera ko bizaranduka burundu.”
Si ubwa mbere mu bice byo mu karere ka Rubavu humvikanye ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, icyakora mur’ iyi minsi bisa naho cyafashe indi ntera kuko noneho uretse no kuzikuraho impu bakazisigana n’ibihanga ndetse n’ibinono aho bazibagiye, binagoye cyane ko hagira uwitambika umujura kubera ubugome babikorana.
Gusa kuri rundi ruhande birasa nibikomeje kuba urujijo hagati yabibwa ndetse n’abashinzwe umutekano mur’ako gace.
Isango Star