Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n'uko iri soko rititabirwa bitewe n'uko Abatanzania bakagombye kurizamo basoreshwa ku myaka baba bazanye ibyo bigatuma batinya kurirema.
Aba bacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bishimira isoko rigezweho bubakiwe ariko bakavuga ko isoko ryabo rifite imbogamizi y'uko ritaraba mpuzamahanga Neza kuko Abatanzania bakagombye kurirema bigatuma rishyuha,batarizamo kubera ko iyo bazanye imyaka kuyicuruzamo bagera ku mupaka bagasabwa kuyisorera maze bikabaca intege zo kongera kugaruka kuricururizamo.
Bavuga kandi ko imyaka Abatanzania bazana mu Rwanda ntisoreshwe ari ibitoki n’amateke ariko ibinyampeke ntibyemererwa guca ku mupaka bidasoze.Kuri bo Abacuruzi barasaba inzego zibishinzwe zirimo minisiteri y'ubucuruzi n'inganda MINICOM n'akarere ka Kirehe muri rusange,kudohorera abatanzaniya bakajya bazana imyaka mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo ntibasoreshwe, kuko bizatuma isoko ryabo ribona abarirema dore ko bakiri bacye cyane bitewe n’Abo batanzania batarizamo.
Ku ruhande rwa Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda,Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri iyi minisiteri Minisiteri,Antoine Kajangwe,yabwiye Isango Star dukesha iyi nkuru ko ibicuruzwa bitarengeje ayasagaho gato miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda bikomoka mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba,EAC, byakuriweho imisoro ya gasutamo,bityo ko hagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo bashishikarize abacuruzi ku mpande z’u Rwanda na Tanzania kubasha kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye y'iryo soko mpuzamipaka rya Rusumo.
Yagize ati “Isoko mpuzamikapa rya Rusumo ryubatswe muri gahunda ya leta yo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania mu korohereza abacuruzi bato baturiye imipaka yombi, mu rwego rwa EAC hashyizweho uburyo bwo korohereza abo bacuruzi aho ibicuruzwa bikomoka mu bihugu bigize uyu muryango byakuriweho amahoro ya gasutamo, ku bicuruzwa bitarengeje ibihumbi bibiri by’amadorali, turakomeza gukora ubukangurambaga ku baturiye imipaka yombi kugirango bakoreshe ayo mahirwe bashyiriweho, turafatanya n’inzego ku mpande zombi kugirango ubu bukangurambaga bukorwe”.
Kumva neza uko ikibazo cy'Abatanzania batitabira isoko mpuzamipaka rya Rusumo gikomeye, Abacururiza muri iryo soko bavuga kandi ko nyuma y’uko abatanzania bagiye bazana imyaka bagasoreshwa nk'ibishyimbo,ibigori,amasaka ndetse n'ibindi,bahise baca umuvuno wo kutazongera kuza mu isoko rya Rusumo ahubwo Abanyarwanda bakaba aribo bambuka bakajya kuyirangurayo.
Gusa bitandukanye no mu Rwanda, ngo kuko iyo Abanyarwanda bajyanye imyaka muri Tanzania kuyigurisha, ntabwo bo basoreshwa.Ibintu abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo bavuga ko bikibangamiye ubuhahirane bw’abaturiye imipaka yombi.
English
Kinyarwanda


