Ngoma:Umuyobozi mu karere uheruka kugonga abantu 10 n'Abakozi babiri mu mirenge basezeye akazi 

Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma bavuga ko umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere uheruka kugonga abantu 10 umwe agapfa n'abandi bakozi babiri mu mirenge banditse basezera ku kazi ku mpamvu zabo bwite.

Abanditse basezera harimo Mapendo Gilbert,wari umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ,umukozi ushinzwe ubutaka na Notariya mu murenge wa Jarama ndetse n'umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukira.

Mapendo Gilbert yasezeye akazi ku mwanya w'umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu karere,yari amazeho imyaka ibiri, nyuma y'uko mu 2023 ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga abantu icumi,umwe akaza kwitaba Imana,ubwo yapimwa bikagaragara ko yari yanyoye ibisindisha.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yemeje aya makuru avuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite nyuma y'uko bagiriwe inama kenshi zo kwikosora ariko ntibikosora.

Ati"Bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite.Bagiriwe inama ku mikorere yo guha umuturage service nziza ariko bigaragara ko batazubahiriza bahitamo gusezera".

Meya Niyonagira akomeza asaba abandi bayobozi ndetse n'abakozi, guharanira guha serivise nziza umuturage bakirinda kumunaniza bagamije kumwaka ruswa ngo bamukemurire ikibazo kuko ibyo bidindiza iterambere ry'umuturage n'igihugu muri rusange.

Ati"Turabwira ko icyo dushinzwe twese ni uguha service nziza abaturage, tugomba kubaha service tutabasiragiza, kwirinda gushyira amananiza kuri serivise zigenewe abaturage kugira ngo bagire icyo bibwiriza  ibyo bitinza serivise kuko nta nubwo ari serivise gusa ku muturage bidindiza n'iterambere.Iyo umuturage adindiye ni iterambere muri rusange riradindira.Ubwo rero icyo tujyaho inama ni uko abantu bagomba gukorana imbaraga icyo bashinzwe Kandi abantu bagatanga serivise nziza birinda gufata ibitabagenewe no kwirinda kwaka umuturage ikitari mu mategeko".

Aba bakozi ndetse n'umuyobozi beguye ku mpamvu zabo bwite,baje bakurikira abandi babiri baheruka kwandika begura bagizwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyange mu murenge wa Mugesera ndetse n'uwushinzwe imibereho muri ako kagari .

  • BANYANGIRIKI Erneste
    BANYANGIRIKI Erneste
    Umuturage ku isonga niwo soko( umusingi) w'iterambere rirambye bityo gushyashyanira umuturage bikaba indorerwamo y'umuyobozi cg umukozi mwiza.
    2 months ago Reply  Like (0)