Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbuye Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya,umwe mu baminisitiri wari urambye kuri uyu mwanya.
Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare 2023,nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze itangazo rigaragaza impinduka muri MINAGRI n'ikigo kiyishamikiyeho RAB.
Ni mu gihe kandi Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),naho Madamu Clarisse Umutoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri icyo kigo.
Kuri Dr Ndabamenya Telesphore wagize Umuyobozi Mukuru wa RAB yari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mbere yaho yabaye Umuyobozi ushinzwe umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri RAB.
Dr Ndabamenye asimbuye Dr Alexandre Rutikanga utari umaze iminsi muri RAB dore ko yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo tariki 31 Mutarama 2023 yemezwa na Sena tariki 7 Gashyantare 2023,ubwo bivuze ko yari amaze ibyumweru bitatu gusa ku buyobozi bwa RAB.
Ibigwi bya Dr Musafiri Minisitiri wa MINAGRI
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya,Dr Musafiri,yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi umwanya yagiyeho muri Kanama 2022.
Mbere yaho yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro by'umukuru w'igihugu.
Dr Musafiri Kandi,ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.
Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.
Dr Musafiri,afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.
Musafiri agiye ku mwanya wa Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.
Ubwo yari munama y'umushyikirano iheruka,Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye kandi buhendutse, gufata neza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwegera abahinzi n’aborozi, kuborohereza kubona inguzanyo n’ubwishingizi.
Ati “Nka leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari (....) muduhe 10% by;ingengo y'imari y'igihugu, ibisigaye mubitubaze".
English
Kinyarwanda


